Mu nkuru twigeze kubagezaho aho abakobwa n’abagore bakorera uburaya mu bice bitandukanye by’akarere ka Musanze bari barimo kwijujuta kubwo kuba bari kubakoraho umukwabo, ntago byagarukiye aho kubera ko bakomeje kubafatira imyanzuro ariko ahanini bigaterwa n’uko bateza umutekano muke mu bice batuyemo.
Abakora uburaya muri Musanze biyita indangamirwa bavuga ko kuba baragiye muri ibi bikorwa ari imibereho mibi yabiteye, ariko ngo babangamiwe cyane n’uko barimo kwirukanwa mu midugudu bacumbitsemo, ibintu bafata nk’ihohoterwa kuri bo.
Ubwo baganiraga na BTN dukesha iyi nkuru, umwe yagize ati” ni ihohoterwa nyine. Kuko niba umuntu atuye ahantu bakamwirukana ngo ni uko ari indangamirwa, nta muntu uba wabigiyemo abishaka, ni imibereho’’.
Undi yagize ati” nk’indangamirwa, si ukuvuga ko natwe tutari abanyarwandakazi, kandi nubwo tubijyamo si uko tuba twabyishimiye cyangwa ngo tubikore tubikunze. Nka gutya abantu barimo kwirukanwa ngo ni uko ari indangamirwa, uri kubyumva nawe baba bakubangamiye cyane.’’
ABANA BATO BARI GUTA ISHURI BAKAJYA MU BURAYA. DORE ICYO ABABYEYI BABO BABIVUGAHO
Ku ruhande rw’abayobozi bamwe b’imidugudu, bavuze ko birukana abakora uburaya mu midugudu bacumbitsemo gusa iyo babonye bazana umutekano muke ndetse bagakurura n’ibikorwa by’ubujura, gusa aba bakora uburaya bavuze ko bari gukorerwa akarengane kwirukanwa aho bacumbitse bityo bakeneye kurenganurwa, wenda ubuyobozi bukabegera bukabafasha kubivamo babereka ubundi buryo bwo gushaka imibereho.
Nizeyimana Jean Marie Vianney ni umukozi w’umuryango nyarwanda ugamije gufasha abaturage bo mu byiciro byihariye harimo n’abakora uburaya, yavuze ko kwirukana ababukora aho batuye ari imbogamizi ikomeye y’ihezwa n’akato, bityo hakaba hakenewe amahugurwa haba ku bayobozi b’imidugudu ndetse n’abakora uburaya.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Kamanzi axel, avuga ko kuba hari abakora uburaya birukanwa mu midugudu bacumbitsemo bidapfa gukorwa gusa, ahubwo hashingirwa ku mpamvu zumutekano w’abaturage ndetse n’ibyabo. source: BTN TV
Uwahaye indonke Bamporiki Edouard yamenyekanye