Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, habaye ibiganiro byahuje abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko byagenze neza ndetse ngo impande zombi zongeye gushimangira ko inzira zizakemura ibibazo ari iza politiki, aho kuba iz’intambara.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, yavuze ko itsinda ry’intumwa za Guverinoma ya RD Congo, ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije, Gracia Yamba Kazadi. Ati “Ukwiyemeza kuzima n’ibiganiro byimbitse byabaye muri iki gitondo muri Zanzibar hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa DRC, Gracia Yamba na ba Minisitiri bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.”
Muri ibi biganiro, Ambasaderi Nduhungirehe yari kumwe n’abayobozi baturutse mu Rwanda, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane mu karere, General (Rtd) James Kabarebe.
Yakomeje agira ati “ibi biganiro twabifashijwemo na Tanzania na Sudani y’Epfo, nk’abakuriye Umwiherero wo ku rwego rw’Abaminisitiri muri EAC, kandi hari Abaminisitiri baturutse muri Uganda no muri Kenya, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe ibikorwa bya Politiki.”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yongereyeho ati “Inama yabereye mu mwuka mwiza kandi utanga icyizere mu kuganisha ku muti, kandi Abaminisitiri w’Ibihugu byombi by’ibituranyi bagaragaje ubushake bwiza, banashimangira ko hakenewe inzira za politiki mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri iyi nama, hemerejwemo ko hongera gushyirwa imbaraga mu kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama z’i Luanda n’i Nairobi. Bikaba ibyemezo byakunze gushyigikirwa n’u Rwanda ndetse n’amahanga, birimo ibisaba ko imirwano imaze igihe ibera mu burasirazuba bwa DRC, ihagarara, gusaba Guverinoma ya Congo guhagarika imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ku isonga FDLR.
Harimo kandi gusaba ko hashakwa uburyo iyi mitwe yo mu mahanga iri muri Congo itaha mu Bihugu byayo, ndetse no gushyiraho uburyo bworohereza impunzi z’Abanyekongo ziri mu Bihugu by’ibituranyi nko mu Rwanda, gutaha mu Gihugu cyabo.
Iyi nama ibaye nyuma y’uko ku wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, Ibiro bya Perezida muri America byasohoye itangazo rivuga ko icyo gihugu cyavuganye n’u Rwanda na Congo ku bijyanye no gushyiraho agahenge ko guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 15 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.