banner

Imyanzuro ya SADC: Ingabo zayo zari muri Congo zigomba gutaha

Abakuru b’Ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Amajyepfo, SADC bashyize iherezo ku butumwa bwingabo z’ibyo bihugu zari zimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.

Inama y’abakuru b’ibihugu yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Video yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu batandukanye, ba Minisitiri w’Intebe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, ikaba yayobowe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa uyoboye uyu muryango.

Umwanzuro wa 10 mu yafashwe n’iyi nama uvuga ko SADC ishyize iherezo kuri manda y’ingabo zari mu butumwa bwa SAMIDRC mu burasirazuba bwa Congo aho ingabo za Tanzania, Malawi na Africa y’Epfo zahanganaga n’umutwe wa M23.

Abakuru b’Ibihugu bya SADC bavuze ko izi ngabo zitangira gutaha mu byiciro.

Inkuru Wasoma:  Gen Maj Makenga yise Tshisekedi ’ibandi’

Bavuze ko bashyigikiye inzira zo gushakira amahoro Congo Kinshasa binyuze mu biganiro bya politiki bihuza impande zitandukanye zirebwa n’ikibazo yaba iza Leta, izitwaje intwaro n’abasivile.

SADC yasabye amahanga gufasha abaturage bari mu bibazo bitandukanye muri Congo bitewe n’intambara.

Ingabo za SADC zari muri Congo kuva mu Ukuboza 2023 aho zagiye zirwana n’inyeshyamba za M23, ariko biba iby’ubusa ziratsindwa izindi zirafatwa.

Zirimo abasirikare bavuye muri Tanzania, abo muri Malawi n’abo muri Africa y’Epfo bagera ku 5000.

SADC yashinjwe ko itagiye kugarura amahoro ahubwo yagiye kuba mu bandi barwanyi

– Advertisement –

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!