Imyanzuro y’urubanza Danny Nanone yarezwemo n’umugore babyaranye

Ntakirutimana Danny wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Danny Nanone yaburanye urubanza mu mizi yari yararezwemo na Busandi Moreen babyaranye, aho yari yaramureze kutamufasha kwita ku mwana babyaranye ndetse no kutamwiyandikishaho. Uru rubanza rwaburanwe kuwa 29 Kamena 2023 ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Busandi Moreen yasabaga urukiko ko rwategeka Danny Nanone kwiyandikishaho umwana, ndetse akajya anatanga indezo y’ibihumbi 150frw ku kwezi, hakiyongeraho n’amafaranga y’ishuri ibihumbi 80frw kuko umwana yiga mu ishuri ry’ibihumbi 150Frw. Danny Nanone we yari yavuze ko afite ubushobozi bwo kwishyura ibihumbi 50frw ku kwezi, amafaranga y’ishuri akabona ibihumbi 40frw.

Imyanzuro y’uru rubanza yasomwe kuwa 21 Nyakanga 2023, aho urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse Danny Nanone kwiyandikishaho uwo mwana, aho uyu mwana agomba kwandikwa mu gitabo cy’inyandiko y’amavuko mu murenge wa Kigarama.

Urukiko kandi rwategetse ko Ntakirutimana Danny atanga indezo y’amafaranga ibihumbi 100frw buri kwezi, runategeka ko yishyura amagarama y’urubanza ibihumbi 10frw, atayatanga mu gihe giteganwa n’amategeko akazavanwa mu bye kungufu za Leta. Ni urubanza rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame nk’uko bigaragara ku nyandiko zarwo.

Inkuru Wasoma:  Tity Brown yafungishijwe n’abagabo babiri bakomeye! Akagambane gakomeye mu rubanza rwe

Danny Nanone yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2009 akira indirimbo ‘Akamunani’ bimuhesha igikundiro aboneraho gukora n’izindi nka Mbikubwire, Ijanisha, Igikwiye, Ntagukoza isoni, njye ndarapa n’izindi. Muri 2011 nibwo yinjiye muri Kina Music ya Clement, ntuyahatinze kuko 2013 yahise ajya muri Bridge records maze muri 2014 ajya muri Incredible records ya Bagenzi Bernard.

Muri 2018 Danny Nanone yasoje umwaka umwe mu masomo y’umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, iki gihe, yahise yerekeza muri ICK kwiga ibijyanye na Public relations. Icyo gihe cyose yakimaze atagaragara mu muziki kugera ubwo yagarutse mu isura shya aho yakoranye indirimbo na Ariel Wayz abantu bagahita bamwibuka muri yo yitwa ‘Nasara’. INKURU WASOMA BIJYANYE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved