Inama y’Abaminisitiri yashyizeho umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023 nibwo Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yateranye, yashyizeho Marie Grace Nishimwe nk’ umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Nishimwe asimbuye Mukamana Esperance wakuwe kuri uwo mwanya muri Kanama 2023. Ndetse uyu Nishimwe yari asanzwe ayoboye ishami rishinzwe Ubutaka muri icyo kigo.

Muri iyi nama kandi hari abandi bahawe izindi nshingano muri bo harimo LT Gen (rtd) Charles Kayonga, wagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya. Uyu Kayonga yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ndetse agizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya asimbuye Nkurunziza Williams.

Si ubwa mbere kandi uyu Kayonga agiye ku nshingano zo guhagararira u Rwanda mu mahanga kuko hagati ya 2014 na 2019 yari ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.

Reba ibindi byemezo byavuye mu Inama y’Abamisitiri

Inkuru Wasoma:  Polisi yatangaje agatendo yakoreye umusore wagaragaye mu masaha y'ijoro agiye kwiba

Inama y’Abaminisitiri yashyizeho umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023 nibwo Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yateranye, yashyizeho Marie Grace Nishimwe nk’ umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Nishimwe asimbuye Mukamana Esperance wakuwe kuri uwo mwanya muri Kanama 2023. Ndetse uyu Nishimwe yari asanzwe ayoboye ishami rishinzwe Ubutaka muri icyo kigo.

Muri iyi nama kandi hari abandi bahawe izindi nshingano muri bo harimo LT Gen (rtd) Charles Kayonga, wagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya. Uyu Kayonga yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ndetse agizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya asimbuye Nkurunziza Williams.

Si ubwa mbere kandi uyu Kayonga agiye ku nshingano zo guhagararira u Rwanda mu mahanga kuko hagati ya 2014 na 2019 yari ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.

Reba ibindi byemezo byavuye mu Inama y’Abamisitiri

Inkuru Wasoma:  Ubuhamya bwa Bella wacurujwe atabizi n'inzira y'amahwa yagiriye mubarabu kubera ibihumbi 5 by'idorari

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved