Inama yari guhuza intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abadepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gupfuba.
Leta ya RDC igaragaza ko yishingikirije ku bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo biyifashe gutsinda umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Kugira ngo Amerika n’ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) byemere gufasha Leta ya RDC binyuze mu gufatira ibihano “M23 n’u Rwanda”, Perezida Félix Tshisekedi yabisezeranyije gucukura amabuye y’agaciro yo muri RDC.
Perezida Tshisekedi yahishuye iri sezerano ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru Ruth Maclean wa New York Times, cyakozweho inkuru yasohotse tariki ya 22 Gashyantare 2025.
Ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa 7 Werurwe cyatangaje ko mu minsi ishize, abayobozi benshi bo muri RDC bagiriye inzinduko muri Amerika kugira ngo baganire n’ab’i Washington kuri iki gitekerezo cy’amasezerano.
Nk’uko cyabisobanuye, aba bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, akenshi bari kumwe n’abahuza bo muri Amerika, gusa ngo izi ngendo zateje i Washington urujijo n’uburakari.
Tariki ya 6 Werurwe 2025, Perezida wa Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Brian Mast, yahamagaye abadepite bagenzi be kugira ngo bahure n’itsinda rinini ry’abayobozi bo muri RDC barimo Minisitiri Kayikwamba.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko byarangiye iyi nama yari guhuza izi ntumwa za Perezida Tshisekedi n’abadepite bagize iyi komisiyo isubitswe, bibabaza ubutegetsi bwa RDC.
Umujyanama wa Perezida Tshisekedi yatangaje ko iyi myitwarire iri guca intege ubutegetsi bwa RDC, mu gihe butegereje umusaruro w’umuhate bukomeje gushyira muri dipolomasi.
Leta ya RDC yatangiye gushyira imbaraga mu gusaba amahanga gufatira M23 n’u Rwanda ibihano, nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama na Bukavu tariki ya 16 Gashyantare.
Igaragaza ko icyo yifuza ari ibihano byatuma “ingabo z’u Rwanda ziva muri RDC”, gusa Leta y’u Rwanda yasubije kenshi ko nta ngabo ifite muri RDC, yerekana ko iki kirego kidafite ishingiro.
Leta y’u Rwanda yasobanuye ko ikirego cya Leta ya RDC kigamije kuyobya uburari kugira ngo amahanga atita ku miyoborere mibi imaze imyaka myinshi muri RDC, yabaye intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu.
