Indege ya Boeing 737-800, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari iherutse gukodesha mu Bufaransa yakoze impanuka nyuma y’iminsi itanu itangiye ingendo.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro rya tariki 20 Ugushyingo 2024, ubwo iyi ndege ya Congo Airways yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili i Kinshasa.
Ubwo yageraga kuri iki kibuga yakozanyijeho n’indege ya sosiyete Nyafurika Ishinzwe Serivisi z’Ubwikorezi bwo mu Kirere, CAA (Compagnie Africaine d’Aviation), yangiza ibaba ry’ibumoso ry’iyo yagonze , ku bw’amahirwe ntawagize ikibazo.
Iyi Boeing yari yageze i Kinshasa, tariki ya 12 Ugushyingo 2024, itangira gukora ingendo tariki ya 15 Ugushyingo.
Bitewe n’ubunini bwayo, ikaba ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi barenga 170, byari byitezwe ko izajya ikorera ingendo mu mujyi wa Kinshasa, Kindu mu ntara ya Maniema na Lubumbashi muri Haut-Katanga.
Congo Airways ni sosiyete yashinzwe mu 2014 ariko iri mu bibazo bikomeye. Yahoze ifite indege enye ariko isigaranye ebyiri, mu gihe izindi zapfuye.
Ibibazo byugarije iyi Sosiyete byaje gutuma abayobozi bayo bakurwaho, ndetse nayo yamburwa uruhushya rwo gukora.