Abantu bose 242 bari mu ndege ya Air India yavaga mu Mujyi wa Ahmedabad mu Burengerazuba bw’u Buhinde yerekeza i Londres mu Bwongereza, bahitanywe n’impanuka yabaye ku wa Kane, ubwo iyo ndege yahitaga ikora impanuka akanya gato nyuma yo guhaguruka.

 

 

Umuyobozi wa Polisi ya Ahmedabad, G.S. Malik, yatangaje ko nta n’umwe warokotse, anemeza ko indege yahanutse mu gace gatuwe, bigakekwa ko hari n’abaturage bahaburiye ubuzima.

 

 

Iyi ndege, ifite nimero AI171 yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner, yahanuye inyubako y’icumbi ry’abaganga (doctors’ hostel) mu gace ka Meghani Nagar, hafi y’ikibuga cy’indege cya Ahmedabad. Abatangabuhamya bavuze ko habayeho igisasu gikomeye cy’umuriro n’umwotsi w’umukara ugaragara ku ntera ndende.

 

 

Indege yahagurutse saa 7:39 ku isaha y’i Ahmedabad (1:39 pm), igahita itanga ubutumwa bwa “Mayday” (ubutabazi bwihutirwa), hanyuma igahita itakaza itumanaho n’ibyuma bigenzura indege. Nyuma y’iminota itanu, yahanuye inzu, igakongeza ibice byayo n’ibituriye aho.

 

 

Ibyiciro by’ubutabazi byahise bihagera, imirambo irenga 100 ijyanwa mu bitaro, mu gihe abandi benshi bakiri munsi y’ibisigazwa by’indege n’inzu yangiritse.

 

Air India yemeje ko iyo ndege yari itwaye:

  • Abagenzi 232
  • Abakozi b’indege 12

 

Mu bari bayirimo harimo:

  • 169 b’Abahinde
  • 53 b’Abongereza
  • 7 b’Abanya-Portugal
  • 1 Umunyakanada

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko iyi mpanuka ari “agahinda gasumba amagambo.” Minisitiri w’Ubwikorezi bwo mu kirere, Ram Mohan Naidu Kinjarapu, yatangaje ko ari gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ubutabazi, anategeka inzego zose zirebwa gukorana vuba kandi neza.

 

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko ari gukurikirana ibibera aho, naho mugenzi we wa Australia, Anthony Albanese, yemeza ko iyo mpanuka ari “icyago cy’umutima kibabaje.”

 

Umwami w’u Bwongereza Charles III, binyuze mu itangazo rya Buckingham Palace, nawe yabwiwe uko ibintu byifashe.

Uruganda Boeing, rwakoze iyo ndege, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ry’ibanze ku mpamvu y’iyi mpanuka, ruvuga ko ruri “gukusanya amakuru yose.”

 

Umuyobozi w’Ikigo Tata Group, nyiri Air India, Natarajan Chandrasekaran, yavuze ati:

“Tubabajwe bikomeye n’iyi mpanuka y’indenge ya AI171. Icyihutirwa ni ugufasha imiryango y’abazize impanuka no gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi. Dufatanyije n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo dufashe abafashwe n’ibi byago.”

A tail of a plane that crashed is seen stuck on a building

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.