Indege ya Perezida iravugwamo ubujura bw’amasahani n’ibindi bikoresho byo ku meza

Abanyamakuru baherekereza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ndege ye yitwa ‘Air Force One’ basabwe kurushaho kwitwararika kubera ubujura budasanzwe kandi bukomeza kwisubiramo kenshi, by’umwihariko, bukorwa igihe Perezida Biden yagiye mu rugendo rw’akazi.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika byanditse ko ubu bujura bukorwa ku masahani n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kurya no kunywa, bukorewe muri iyo ndege ifatwa nk’imwe mu zirindirwa umutekano kurusha izindi ku Isi, bufatwa nk’ubudasanzwe ndetse nk’ubutangaje.

Ni muri urwo rwego abanyamukuru bagenda muri iyo ndege, bihanangirijwe cyane ndetse basabwa kujya bubaha ibikoresho biyishyirwamo, hagamijwe kugira ngo bifashe abayigendamo mu gihe cy’ingendo za Perezida w’Amerika.

Mu busanzwe iyo Perezida w’Amerika agiye mu rugendo, aba ari kumwe n’abanyamakuru cumi na batatu baba bicaye mu gice cy’inyuma muri iyo ndege, bagahabwa ibyo kurya no kunywa mu gihe indege irimo igenda. Icyakora ngo ibyo byose aba banyamakuru bakoresheje byishyurwa n’ibinyamakuru baba baje bahagarariye.

Icyo gihe abakora mu ndege ya Air Force One, bo batanga utundi tuntu turimo amapaki ya za bombo ‘bonbons M&Ms’, ziriho ibirango bya perezindansi y’Amerika nk’urwibutso. Ikindi cyiyongeraho kandi, bashobora kubona ibirahuri byo kunyweramo cyangwa se n’ibindi bikoresho biriho ikirango cya Air Force One, ibyo byose bikaba ari umwihariko w’iyo ndege yihariye.

Icyakora ngo nk’uko bigaragara uburyo bwo gukurikirana umutekano w’ibikoresho biba biri muri iyo ndege ntabwo buhagije, kuko hari bamwe mu bagenzi baba bayirimo nyuma bakageragezwa n’ubwiza bw’amasahani n’ibindi bikoresho banywesha cyangwa bariraho, bakabitwara.

Ubu bujura bw’amasahani n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gufata amafunguro n’ibinyobwa muri iyo ndege, ngo ntibibaye rimwe cyangwa se kabiri, ariko byatumye abantu runaka bihanangirizwa. Ikindi kandi cyemeza ko ubu bujura bubaho kandi ku rwego rwo hejuru ni mu gihe humvikana urusaku rw’amasahani mu bikapu by’abanyamakuru iyo bamanuka basohoka muri iyo ndege.

Inkuru Wasoma:  Ibyakurikiye umugabo warwaniye mu rukiko bamwe bakajyanwa mu bitaro

Icyakora ngo hari n’umunyamakuru kubera ingendo nyinshi yakoreye muri iyo ndege, yashoboye gukusanya ayo masahani aba atatswe na zahabu, ariho n’ibirango bya Air Force One agira menshi, ku buryo bashoboraga kuyateguriraho n’abashyitsi yabaga yatumiye iwe.

Ibyo rero ngo bigaragaza ko abakora muri iyo ndege, bafite ibibazo bijyanye n’uko ibyo bikoresho bikomeza kubura, ndetse hakaba hasabwa ingamba zihamye zo kurinda ibikoresho byo muri iyo ndege byose kandi neza.

Ivomo: BBC

Inkuru Wasoma:  Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera yatawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza miliyari nyinshi zagombaga kubaka gereza

Icyakora ngo hari n’umunyamakuru kubera ingendo nyinshi yakoreye muri iyo ndege, yashoboye gukusanya ayo masahani aba atatswe na zahabu, ariho n’ibirango bya Air Force One agira menshi, ku buryo bashoboraga kuyateguriraho n’abashyitsi yabaga yatumiye iwe.

Ibyo rero ngo bigaragaza ko abakora muri iyo ndege, bafite ibibazo bijyanye n’uko ibyo bikoresho bikomeza kubura, ndetse hakaba hasabwa ingamba zihamye zo kurinda ibikoresho byo muri iyo ndege byose kandi neza.

Ivomo: BBC

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved