banner

Indege z’intambara 6 gusa nizo zikora, South African Air Force igeze aharindimuka

Imirwano iherutse kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yashyize ahagaragara ibibazo bikomeye mu ngabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF), ariko ngo ikibazo ni kibi cyane kuruta uko byatekerezwaga.

News24 iherutse gukora iperereza ku miterere y’igisirikare kirwanira mu kirere cya Afurika y’Epfo (SAAF), itanga ishusho y’ubushobozi bw’igihugu mu bijyanye n’ubwirinzi bwo mu kirere.

Nk’uko raporo ibigaragaza, indege esheshatu gusa mu ndege za gisirikare za Afurika y’Epfo ni zo zishobora gukora. Izindi 325 ntizishobora gusanwa kubera imbogamizi z’amafaranga muri SANDF nkuko iyi nkuru ivuga.

Raporo yasanze SAAF ifite kajugujugu imwe gusa yo mu bwoko bwa Oryx y’ingirakamaro, indege ebyiri z’indwanyi za Gripen, hamwe n’indege eshatu za Hawk zo kwitorezaho.

Igihugu cyari gifite Gripens 26 zaguzwe mu masezerano y’intwaro yo mu 1999, ariko 24 muri zo zimaze imyaka irenga icumi zidakora. Indege eshatu za Hawk zo kwitorezaho, na zo zabonetse muri ayo masezerano y’ntwaro, aho 24 zaguzwe muri icyo cyiciro.

Inkuru Wasoma:  Indege y’Igisirikare cy’u Bubiligi yagiye muri RDC bucya ikomereza i Bujumbura; ihatse iki?

Igihugu cyabonye kandi kajugujugu 24 za AgustaWestland zifite akamaro ariko izi nazo zimaze imyaka irenga 10 zidakora. Umuvugizi wa SANDF, Siphiwe Dlamini, ntabwo yemeje kuri News24 umubare w’indege zikora, avuga ko adashobora gutanga imibare ifatika kubera impamvu z’umutekano.

Ibyo byose ngo bisobanuye ko igihugu kingana na Afurika y’Epfo kishingikirije gusa indege ebyiri z’indwanyi na sisitemu zo kurinda ikirere zishinze ku butaka mu gihe cyagabwaho ibitero byo mu kirere.

Igihugu kandi nticyashoboye gutanga inkunga y’indege ku ngabo za SANDF zari ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko ahubwo SANDF yagombye kwishingikiriza ku Gisirikare kirwanira mu kirere cya Congo ku bufasha bwo mu kirere. Ibi bikaba ngo ari bimwe mu byatumye Abasirikare 14 ba SANDF amaherezo bicirwa mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bw’igihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!