Uhereye ku ndirimbo z’ubukwe, kugera ku z’abashenjaguritse imitima nta bwoko bw’indirimbo Diamond atarakora. Uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya ndetse no muri Afrika yose akaba yaramenyekanye, amaze gusohora album 2 ndetse na EP imwe kandi afite indirimbo ziri hejuru ya 100. Dore urutonde rw’indirimbo 10 z’ibihe byose ku mukunzi w’umuziki z’uyu muhanzi Diamond.
1. MY NUMBER ONE REMIX ft DAVIDO: iyi ndirimbo my number one ubundi niyo ndirimbo yamuritse Diamond muri Afurika. Iyi ndirimbo yasohoye muri 2014 yamumurikiye itara mu gihugu cya Nigeria ndetse no muri Afurika y’iburasirazuba. Iyi ndirimbo yatwaye ibikombe byinshi mu muziki wo muri Afurika.
Ndamutse mvuze ko iyi ndirimbo My number one remix yakoranye na Davido ariyo yagaragarije isi Bongo Fleva(umuziki wa Tanzaniya)ndetse ikanagaragaza igisobanuro cya Diamond Platnumz ntago naba nibeshye.
2. MAWAZO: iyi ndirimbo yakozwe muri 2011, muri uyu mwaka yari buri hamwe hose ndetse sinakwibeshya mvuze ko ariyo ndirimbo yamuritse Diamond nk’umunyamuziki wa Bongo Fleva muri iki gihugu. Icyatumye iyi ndirimbo igera ku rwego runini ni video yakozwe n’uwitwa Adam Juma.
Muri iyi video uyu muhanzi yari yambaye nk’umu star ugezweho cyane cyane icyakuruye abantu muri iki gihugu ni ikote ry’igipesu kimwe yari yambaye ryatumye avugwa cyane mu myambarire.
3. WAAH ft KOFFI OLOMIDE: nubwo iyi ndirimbo igoye mu magambo ariko yagaragaje ubuhanga bw’umuziki wo muri Tanzania ndetse na Congo. Iyi ndirimbo yarebwe n’abantu ibihumbi 100 mu minota 48, irebwa n’abantu miliyoni mu isaha imwe, ndetse abantu miliyoni 10 mu cyumweru barayirebye.
Iyi ndirimbo yakozwe na Lizer Classic mu gihe producer Kenny yayoboye amashusho.
4. AFRICAN BEAUTY ft MARION: muri iyi ndirimbo, Diamond yashatse gufata kun da umuziki wo muri America nubwo wenda atabigezeho neza, ariko amajwi (sound) yayo yari aryoheye amatwi kandi akurura abantu.
Abantu kandi banakunze uburyo Diamond yavuze imyato ubwiza bw’abakobwa b’abanyafurika byatumye iyi ndirimbo iba nk’ikirango ku tubyiniro dutandukanye twa hano ku isi.
5. UTANIPENDA: mu mwaka wa 2015, Diamond yatunguje abafana be n’abadasanzwe bamukunda iyi ndirimbo, mu gihe nta wari witeze ko yakora indirimbo nk’iyi. Muri iyi ndirimbo Diamond agaragara asanga abafana be akababaza niba bazakomeza kumukunda igihe azaba yabaye umukene n’igihe azaba atakinyura mu makuru.
Amagambo ari muri iyi ndirimbo arababaje cyane anateye agahinda ariko uburyo yavuzemo inkuru byo byakuruye abantu. Godfather yakoze iyi ndirimbo yarashimiwe cyane kuko yavuye muri Afurika y’epfo iza muri Tanzaniya gukora iyi ndirimbo.
6. JEJE: mu byukuri ntago abantu bazi ngo JEJE ni iki ariko icyo tuzi neza twese ni uko iyi ndirimbo yari ahantu hose ku isi mu mwaka wa 2020. Amagambo buri wese ashobora kuririmba, inyikirizo ikurura buri umwe wese byatumye abakoze iyi ndirimbo bahabwa amanota.
Ikindi cyatanze igikundiro kuri iyi ndirimbo ni uburyo amashusho yayo ateguye byatumye igera hose kandi ivugwaho cyane.
7. MTASUBIRI: ibintu byose byari muri iyi ndirimbo byari ‘classic’ mu muziki harimo n’amashusho TCRA muri Tanzaniya itakunze maze ikayamagana.
Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe uyu muhanzi ndetse na Zuchu bari mu bihe byo gukundana, ndetse niyo ndirimbo yarebwe cyane muri 2022 mu gihugu cya Tanzaniya.
8. HAUNISUMBUI: ikintu cyonyine wanenga kuri iyi ndirimbo ni amashusho yayo kuko ntayo yakoze, ariko imyandikire yayo n’uburyo uyu muhanzi yayiririmbye byose ni byiza.
Muri iyi ndirimbo Diamond aba arimo kubwira umu ex we amagambo mabi cyane kuburyo wayatekerezaho igihe kinini cyane.
9. YATAPITA: nyuma y’igihe abafana be bamubwira nabi kubwo kuba atakiririmba Bongo Fleva ahubwo akaba yaragiye kwiririmbira Amapiano na Afrobeats, muri 2023 yakoze agashya abazanira iyi ndirimbo.
Muri iyi ndirimbo Diamond yagaragaje ibintu bibiri, icya mbere yerekanye ko agishoboye kwandika ndetse no kuririmba indirimbo zikora ku mitima, icya kabiri agaragaza ko agifite umwanya muri Arena ya Bongo Fleva iteka.
10. SIKOMI: muri iyi ndirimbo Diamond yaririmbye ku buzima bwe bwite, aho yavugaga ku mukobwa batandukanye anavuga icyateye uko gutandukana kwabo.