ndirimbo ya Gogo Gloriose, Umunyarwandakazi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasubiwemo n’Umunyafurika y’Epfo, David Scott uzwi mu muziki nka The Kiffness.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Gogo yumvikana aririmba amagambo agira ati: “Everyday, I need the blood of Jesus,” mu Kinyarwanda bisobanura “Buri munsi nkeneye amaraso ya Yesu.” The Kiffness yatunganyije indirimbo yifashishije ibikoresho birimo Trompette na Piano, arushaho kuyigira nziza, ndetse yahise ayisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na YouTube.
Kugeza ku wa 11 Mutarama 2025, amashusho yakozwe na The Kiffness yari amaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 67 ku rubuga rwe rwa YouTube rufite abamukurikira bagera hafi kuri miliyoni eshatu.
The Kiffness azwiho gutunganya amashusho atandukanye y’abantu baba baririmba cyangwa bavuga amagambo yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, akayahuza n’ibyuma by’umuziki, bigatuma indirimbo ziba nziza kandi zaryoheye amatwi.
Mu bikorwa bye biheruka, yakoze amashusho y’umwana wo muri Bresil witwa Ruan Vitor, yarebwe n’abasaga miliyoni enye ku mbuga nkoranyambaga, bituma akomeza kuvugisha benshi.
Ibi bikorwa bya The Kiffness bikomeje kugirira akamaro n’abahanzi batandukanye ku Isi, barimo na Gogo Gloriose, bifasha kumenyekanisha ubutumwa bwabo ndetse n’impano bafite.