Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya Chita, umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafite ububasha burenze ubw’abantu batekereza kuko iyo aguhagaritse akakwereka amakosa, aba abaye Umushinjacyaha, yaguca amande akaba abaye Umucamanza, ukahava uyatanze ubwo akaba abaye n’Umuhesha w’inkiko.
Ingabire Marie Immaculée agaruka ku bafatwa batwaye ibinyabiziga basinze bagatabwa muri yombi, yavuze ko ari nko kwishyira urupfu barureba kuko uretse kuba bafatwa bagafungwa ariko n’ubuzima bwabo buba buri mu kaga kuko baba bashobora gukora impanuka zabahitana cyangwa zigatwara ubuzima bw’abandi. Ati “Ese ubundi wowe uratwarira iki wasinze?”
Ingabire Marie Immaculée yakomye urusyo akoma n’ingasire, anega Polisi ku bihano itanga birimo kuba umuntu ufashwe yasinze, afungwa iminsi itanu ndetse n’ikinyabiziga yari atwaye kikaba gifashwe muri icyo gihe nyamara aba yanaciwe amande. Ati “Icyo nanjye sinkemera, nemera ko icyaha kimwe gikwiye igihano kimwe, watwaye wanyoye, nibaguhane wowe, ese baguciye amande gusa ugataha, iyo minsi itanu yose bafunga ni iyo kugira ngo se inzoga zigushiremo? Uratekereza ko ku kazi aho wakoraga uzi ko hari aho ushobora gusanga baranaguhagaritse.”
Aha ni ho yahereye avuga ko Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bakoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko bwo kuba bashobora gukora ibyakorwa n’inzego enye. Ati “None se muri dosiye, Umupolisi ni Umugenzacyaha ni we uguhagarika, noneho akareba ibyo abonye, agahita aba Umushinjacyaha, agahita ako akanya agutegeka n’ibihano, abaye n’Umucamanza, kandi ukahava ubitanze, ubwo abaye n’Umuhesha w’Inkiko.” Akomeza agira ati “Wari waba ibintu bine muri dosiye imwe. Biriya rero bigomba guhinduka.”
Agaruka ku bitangazwa na Polisi ko igihe Umupolisi yakurenganyije ushobora kujuririra Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akavuga ko ibi nabyo byaba ari nko kurega uwo uregera. Ati “Ubwo se kujya kurega Musinga kuri Rwabugili byo Mana yanjye ubwo ukoze iki?” Avuga ko Umuyobozi mukuru w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda adashobora guhana uwakoze inshingano zo kubahiriza amabwiriza yashyizeho kuko iteka aba agomba kumushyigikira mu byemezo yafashe nk’umuyobozi we. Source: Radiotv10
Ibi nibyo bintu wakora bikagufasha kwikuramo uwo mwahoze mukundana mwatandukanye utabishaka