Ingabire Immacule arasabira Apotre Yongwe kuryozwa ubuhemu yakoreye pasiteri Theogene

Nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rutaye muri yombi Pasiteri Harerimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe, Ingabire Marie Immacule uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu aramusabira ko abazwa n’ubutabera ibisa n’ubushinyaguzi yakoreye pasiteri Nyakwigendera Theogene Niyonshuti Inzahuke.

Nyuma y’uko Pasiteri Theogene apfuye yishwe n’impanuka yabereye muri Uganda muri Kamena 2023, Yongwe yahaye urubuga umugore witwa Murungi Diane wemera ko yabeshyeye pasiteri Theogene ko yamuteye inda. Ingabire nyuma yo kumva ifungwa rya Yongwe yagize ati “bari baratinze. Ahubwo bamushije na ruswa. Biyemereye ko bahaye umugore ibihumbi 50frw ngo abeshyere Theogene ko yamuteye inda.”

Nyuma y’uko Theogene apfuye, uyu mugore yavuze ko yamuteye inda bakabyarana ndetse akaba anatwite n’indi iri mu mezi atandatu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bacanye umuriro kuri Yongwe bamubwira ko ari gukorera ishinyagura nyakwigendera.

Icyakora uwo mugore Murungi Diane, yaje gukora ikindi kiganiro ku wundi muyoboro avuga yemera ko ibyo yakoze mbere yari yashutswe na Yongwe kandi akaba yaramuhaye amafaranga kugira ngo umugambi w’icyo kiganiro ujye mu bikorwa. Kuwa 19 Kanama 2023 nibwo Yongwe yasabye imbabazi muri rusange yemera no gusiba icyo kiganiro yakoranye na Murungi.

Mu kazi k’ivugabutumwa, Yongwe ntabwo avugwaho rumwe kubera ko yakunze kumvikana abwira abayoboke ko bagomba gutanga bumwe mu butunzi bwabo kugira ngo bahabwe umugisha. SOMA INKURU BIFITANYE ISANO>>> Hagaragaye umugore afite umwana w’umukobwa ahamya byuzuye ko yamubyaranye na Pasiteri Theogene Niyonshuti

IMIRASIRE TV

Inkuru Wasoma:  Ushobora kuhagera ntubone ukuvura! Abaturage bo mu Karere ka Rusizi basobanuye imbogamizi bahura nazo mu gihe bakeneye kwivuza

Inkuru Wasoma:  Abagabo n’abagore babana batarasezeranye mu murenge bahawe akato mu guhabwa serivise

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved