Ingabire Immacule umuyobozi wa Transparent international Rwanda arasaba ubutabera ko bwazahana cyane bikomeye Evariste Tuyisenge usanzwe uzwi ku izina rya Ntama w’imana 2 kuri twiiter mu gihe yazaba ahamwe n’ibyaha akurikiranweho. Umusore ukunzwe cyane kuri twiter yatawe muri yombi akurikiranweho gushishikariza abantu gusambanya abana RIB itangaza icyo yavumbuye kibimutera
Nyuma y’uko RIB itangaje ko yataye muri yombi uyu musore, Ingabire yabinyujije ku rukuta rwe rwa twitter ashimira RIB ko yataye muri yombi uyu musore anasaba urukiko ko rwazamuhanisha igihano kiri hejuru cyane amategeko ateganya kuri iki cyaha akurikiranweho. Ni nyuma y’uko uyu musore yakoresheje urukuta rwe ashishikariza abantu gusambanya abana.
Ingabire yagize ati “Bravo RIB! Abantu bamamaza ingeso mbi zigize ibyaha ntibakwiye kwihanganirwa turasaba urukiko rw’ikirenga kumuhanisha igihano cyo hejuru mubyo amategeko ateganya.” Nyuma yo kwandika ubu butumwa, Ingabire hari uwamusubije ko akabije mu gusabira uyu musore igihano cyo hejuru, amusubiza ko mubyo adashyikira harimo n’umuco wo kudahana.
Yavuze ko impamvu atabishyigikira azi ingaruka za byo, anibaza impamvu bavuka ko umuntu urangije kaminuza nka Ntama w’Imana 2 ari umwana, gusa avuga ko nta mpamvu yo kubitindaho kuko n’abo bakobwa b’imyaka 17 nabo ni abana bityo bakwiye kurengerwa. RIB yatangaje ko iri gukora dosiye kugira ngo iyishyikirize ubushinjacyaha, mu gihe kuwa 20 werurwa uyu musore yari yanditse asaba imbabazi kubyo yavuze.