Ingabire Immacule ati”urwango n’ubugome byamugize imbata, mwihorere azumirwa”. Avuze kuri Apotre Mutabazi wandikiye Perezida asabira Bamporiki kunyagwa.

Ku mbuga nkoranyambaga hari impaka nyinshi ziri kugaruka kuri Apotre Mutabazi umushumba mukuru w’itorero New Covenant kingdom citizen, bagaragaza cyane ko badashyigikira amagambo y’ubukana ndetse n’ibitekerezo ari gutanga ku mbuga nkoranyambaga.

si rimwe gusa Apotre yandika impapuro zisabira bamporiki kunyagwa, kuko bwa mbere yandikiye inteko ishingamategeko imitwe yombi ko yanysiraho itegeko rishyiraho ko uwambuye Leta n’abaturage agomba kunyagwa, ubugira kabiri Mutabazi yaje kwandikira nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame amusaba ko bashyiraho ubutasi bugenzura ahantu Bamporiki yaba yarakuye milliard atunze.

Kuva tariki 05 gicurasi bamporiki yahagarikwa ku mirimo ye agafungirwa murugo kubera ibyaha akurikiranweho bya ruswa, apotre mutabazi yakunze kuvuga amagambo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ababajwe cyane n’ibikorwa bya Bamporiki bityo akanamusabira kunywagwa ibyo atunze nk’umuntu wahemukiye igihugu.

Ingabire Immacule umuyobozi w’umuryango wa transparent international Rwanda urwanya ruswa n’akarengane ari mu bantu batashimishijwe n’iyi myitwarire ya Mutabazi na gato avuga ko urwango n’ubugome byamugize imbata.

Inkuru Wasoma:  Abakobwa barimo kwiteza inda ku bushake kugira ngo bahabwe amafranga ya leta.

Uwitwa Ntigurirwa Fabien ubwo yandikaga kuri Mutabazi yanditse ubutumwa ari nabwo Ingabire Immacule yasubije bugira buti” ukoze ubusesenguzi wasanga uyu nawe ari mubahakana akanapfobya Genocide yakorewe abatutsi kuko ntana rimwe ajya abanyomoza ahubwo yirirwa abiba urwango mu bantu. @brainmutabazi turakwiyamye jya ukura H.E wacu mu kanwa kawe kuzuye urwango”.

Ubwo Madame Ingabire Immacule yasubizaga uyu Fabien yagize ati” urwango n’ubugome byamugize imbata. Mwihorere azumirwa. Ngo arashaka imyanya y’ubuyobozi ra. Ntumwibuka avuga ngo arifuza kubona we na Ingabire Victoire na Frank Habineza bari mu nteko nshingamategeko?”.

Si Ingabire Immacule gusa unenga ibitekerezo n’imyitwarire bya Mutabazi kuko no kumbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter ye aho asanzwe yandika, abantu bamusubiza bamubwira ko bamaze kumurambirwa kuko ahora avuga ibintu bimwe, hari n’abamubwira ko haramutse hakozwe iperereza wasanga nawe arya ruswa ayikuye mu basengera mu itorero rye.

Umukobwa w’inkumi arashinjwa guhoza ku nkeke ndetse no gufata kungufu umusaza w’imyaka 76

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved