Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, yatunze urutoki urugomo n’amahano bikorwa n’abanyerondo, asaba inzego zose kubihagurukira kuko bihangayikishije Abanyarwanda. Ingabire yabigarutseho mu muhango wo kumurika ubushakashatsi buzwi nka CPI 2022 [Corruptions Perception Index 2022], kuri uyu 31 Mutarama 2023.
Yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho abanyerondo ndetse no kuba abaturage batanga amafaranga abishyura ari cyiza ariko abakora aka kazi ibyo bakora ari amahano. Ati “Bafite rwa rugomo ruteye ubwoba, bafite urugomo rutakibashije kwihanganirwa kuko bigeze aho byambura abantu ubuzima, bigeze aho kuba urwego rurinda umutekano rwabaye urwego rw’akarengane ku baturage kandi ugasanga bafatanyije na komite y’umudugudu kuko nibo baba bakorana…ntabwo byakomeza gutya”.
Ingabire yakomeje avuga ko uru rwego runarimo ruswa ivuza ubuhuha kuko ngo ‘iyo muhuye nimugoroba bakanaguhagarika ubaha akantu kugira ngo bakureke’. Bamwe mu banyerondo kandi ngo bambura abantu. Ati “Nkaba nsaba inzego zose ziri hano ko iki kibazo tukigira icyacu twese, ni ikibazo gihangayikishije Umunyarwanda wese aho aherereye”. Ingabire asanga byose bituruka ku kuba abanyerondo ari urwego utamenya uko abarujyamo bashakwa, nta kigenderwaho mu kubashaka ‘ku buryo rimwe na rimwe hajyamo abanyarugomo cyangwa n’abadafite ubunyangamugayo’.
Umwe mu baturage yagize ati “Urafata umuntu utarize ukamuha kuyobora abantu, ibi byose byo kurenganya abaturage niho bigenda bituruka kubera ko ibyo arimo ntabizi”. INGERO ZIRIVUGIRA: Nta minsi irashira humvikanye inkuru y’abanyerondo bo mu Kagari ka Rwampara, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro bahondaguye umuturage bakamugira intere bikamuviramo urupfu. Uyu yaguye ku kigo nderabuzima cya Gikondo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice yemeje ko babiri mu bakubise uyu mugabo bafashwe.
Iyi nkuru mbi yaje isanga andi mahano y’abanyerondo batatu bo mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, bakekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka iri hagati ya 11-15. Aba batawe muri yombi, umwana yihutanwa kwa muganga mu cyumweru gishize. Si mu Mujyi wa Kigali gusa abanyerondo bavugwa mu bikorwa by’agahomamunwa. Muri Nzeri 2022, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, abanyerondo bane n’umuyobozi w’umudugudu, bafunzwe bakekwaho gukubita umugabo n’umwana we.
Ni imyitwarire imaze imyaka myinshi kuko nko mu 2016 umuturage witwaga François wari uzwi ku izina rya ’Kanyabunyobwa”, yapfuye abaturage bakemeza ko ‘yazize imigeri n’inkoni yakubiswe nyuma yo kwamburwa n’abanyerondo ubunyobwa yacuruzaga’. Ibi byiyongeraho ihohoterwa rikorwa n’abanyerondo. Umwe mu batangabuhamya yabwiye IGIHE ko ‘mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge iyo habuze amafaranga yo kubahemba, abanyerondo bajya ku miryango y’abaturage, bakabuza abantu kwinjira mu nzu keretse bishyuye, uyabuze bamurarana ijoro hanze’.
Hari abandi benshi bakubiswe n’abanyerondo baramugara, hari abibwe ndetse n’abahohotewe abanyerondo barebera, ku buryo hari abemeza ko ‘hari imikoranire y’abanyerondo n’abajura’; ingero ni nyinshi z’abanyerondo bafashwe bibye. Ruswa kandi iravuza ubuhuha mu banyerondo, aho uwanze kubaha ‘akantu’ bamujyana mu nzererezi bamushinja gucuruza inzoga z’inkorano cyangwa ibiyobyabwenge. Hari n’ababicuruza bakingirwa ikibaba kuko batanze ruswa.
Umwe mu bahaye amakuru IGIHE, yemeje ko ‘nko mu gihe cya Covid-19 abanyerondo batse abaturage ruswa, abo bafashe barenze ku mabwiriza bakihanira. N’uyu munsi ngo hari abiyenza ku bacuruzi bakabaka ruswa batabikora bakabagendaho bakabagerekaho ibyaha bagafungwa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko abanyerondo bakubise umuntu bafashwe bashyikirizwa RIB [Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha] kandi uru rwego rushinzwe umutekano rukomeje gukorana n’inzego z’ibanze mu guhugura no guhana abanyerondo bakoze nabi.
Ati “Twe nka Polisi urwego rushinzwe umutekano turi gukorana n’inzego z’ibanze zishinzwe abanyerondo mu rwego rwo guhugurwa no guhana abakora nabi no kongera kubakangurira indangagaciro bakwiye kugenderaho mu kazi kabo ntawe bahutaje”. Ku kijyanye n’abafashe umwana ku ngufu, CP Kabera, yavuze ko byose byashyikirijwe ubutabera, bagomba gukurikiranwa bagahanwa. Yasabye abaturage gukomeza gukorana umurava bagatanga amakuru no ku banyerondo bakora nabi. source: IGIHE