Ingabire Marie Immacule avuze agahinda yatewe na miss Sandra Teta| yamuvuzeho ibyamubabaje kurusha ibindi.

Teta Sandra, ari kuvugwa cyane muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga, kubwo kuba hamaze iminsi hari kugaragara amafoto atandukanye y’ihohoterwa rivuga ko yakubiswe n’umugabo babana Weasel aho babana mu gihugu cya Uganda.

Teta Sandra ni umunyarwandakazi akaba yarabaye Miss SFB mu myaka yatambutse, nyuma akaza kujya mu guhugu cy’ubuganda mu buryo kujya ategurirayo ibitaramo, aribwo yaje kubana n’umusore Weasal wari usanzwe aririmba mu itsinda rya Goodlife aho yaririmbanaga na mugenzi we nyakwigendera Radio, ndetse babana nk’umugore n’umugabo baranabyarana.

Mu minsi yashize nibwo hasohotse ifoto Teta Sandra yahombanye isura bivugwa ko yakubiswe n’uyu mugabo we bari no hafi gukora ubukwe, bibabaza abanyarwanda batari bake kuburyo batangiye no gutabaza bavuga ko uyu mugabo yakurikiranwa, ariko ibyo bikiba Sandra Teta yahise asohora itangazo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ko Atari umugabo we wamuhohoteye ahubwo ari abagiranabi bamuteze bakamukubita bakanamwambura.

Aya makuru ya Sandra Teta yaje avuguruzwa n’abakobwa bavuga ko ari inshuti ze, batangaje ko ibyo kwamburwa byabaye mu cyumweru cya mbere cyakurikiwe n’iryo hohoterwa, ahubwo bikurikirwa n’uko nyuma y’ihakana rya Sandra hakunze gusohoka andi mafoto ye yafatwaga ubwo yahohoterwaga na Weasel, bikanavugwa ko icyo gihe amuhohotera Atari ubwa mbere byari bibaye, ahubwo asanzwe amukubita nk’uko n’umugore wa Chameleon akaba umuvandimwe wa Weasel yatangaje ko Teta yatangiye guhohoterwa mu mwaka ushize, ariko Sandra agakomeza kubana nawe, byanatumye abantu bibaza ikintu yabonye muri uyu mugabo kuburyo amukorera iyicarubozo ariko agakomeza kumwizirikaho.

Kuri uyu wa 06 kanama 2022 nibwo hamenyekanye amakuru aherekejwe na video yagaragaje Teta Sandra na Weasel bishimanye mu kabari kamwe ko muri Uganda, byatumye hibazwa byinshi cyane ko Teta we akomeza guhakana ko atahohotewe n’umugabo we babyaranye abana babiri ahubwo aria bantu bashaka ko urugo rwabo rusenyuka, mu gihe ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yari yavuze ko iki kibazo bari kugikurikirana kimwe na police ya Uganda yahamagaje Weasel ariko akaba ataritaba.

Mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi kuri uyu wa 06 kanama, Madame Marie Immacule akaba n’umuyobozi wa Transparency international Rwanda, ubwo yabazwaga ku kibazo cya Teta Sandra yavuze ko biriya Atari ugukubita ahubwo ari ubunyamaswa, ahubwo yasigaye yibaza ikintu yaba yaramukubise cyatumyen isura imera kuriya. Ati”ruriya si urushyi. Ese ko ari mu maso twabonye, ubwo ahandi hameze gute? Umuntu utinyutse akagira undi kuriya mu maso ntahandi yaba yasize, buriya ni ubunyamaswa buteye ubwoba”.

Inkuru Wasoma:  Abana bari guhura n'ingaruka mbi kubera imico mibi ya se Kanye West

Ingabire yakomeje avuga ko yababaye kenshi mu buzima, ariko biriya byo byamubabaje kurusha ibindi, ati” narababaye, nta kintu kirambabaza ku mutima nka kiriya. Ariko aho numviye abantu bavuga ko biriya Atari ubwa mbere, ahubwo ari ibintu yamenyereye, buriya bwo nababaye kurushaho. Kuko nasanze uriya mwana akwiriye deliverance, wenyine akabanza akibohora ndetse na mbere y’ubutabera ndetse n’ibindi”.

Yakomeje avuga ko iyo utaribohora, nta wundi muntu wakubohora. Ingabire yakomeje yibaza uburyo umuntu yabana n’umugabo w’inyamaswa bigeze kuriya, ndetse anavuga ko biriya bishobora kuvamo izindi ngaruka zikomeye cyane harimo n’uko ashobora kuzamwica, kuko hari ubwo ashobora kumukubita nk’uko asanzwe akubita ugasanga akubise mu cyicyo, kimwe n’uko ashobora no kwiruka ahunga agakubita umutwe ku kintu agapfa.

Yakomeje avuga ko ababazwa n’ukuntu Sandra Teta atabibona ngo abe yafata umwanzuro wo guhunga Weasel, nanone yagize ati” bishobora no kugira ikindi kintu bimukoraho, akagira agahinda gakabije, akaba yanakwiyahura, cyangwa se atakwiyahura akajunjama agata ubwenge, akaba zezenge, njyewe nizo mpungenge mfite, ari nayo mpamvu mbona akeneye ubufasha bwo kugaruka akaba umuntu”.

Yakomeje avuga ko kandi ibyo Atari ibintu byo gushidikanyaho ko kuba yaramaze guhahamuka kera, kubera ko ageze ku rwego rwo kuba yakubitwa aho kuba yarega uwamukubise ahubwo akamukingira ikibaba, bivuze ko kuba Weasel amaze igihe kinini amukubita byaramuhahamuye, bityo uko bazakomeza gutindana ariko Teta azakomeza kuhaburira ubuzima, akomeza asaba abantu babishoboye ko bafasha Teta akaganira n’abafashamyumvire, ndetse yewe agahabwa n’ubutabazi bw’ibanze aribwo kumuvana mu buzima bwa Weasel.

Vava dore imbogo birangiye asubiye I Kigali| manager Laila ati”Injajwa zirajya hehe?”. dore uko byari bimeze kuri video.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved