Ingabire Victoire yahishuye uko yari yaraburiye CSP Kayumba Innocent kubera gukorera iyicarubozo imfungwa muri gereza

Ingabire Victoire yatangaje ko gukubita abafungwa n’abagororwa bimaze igihe mu magororero yo mu Rwanda, kandi ko nawe yiboneye ubu buhamya kuri CSP Kayumba mu gihe iyari gereza ya Kimironko yashyaga muri 2017 abari bayifungiyemo bakimurwa. Ingabire yavuze ko ubwo yari afunzwe yaburiye CSP Kayumba kubera ukuntu ngo yahondaguraga abagororwa.

Kayumba aherutse gutabwa muri yombi hadaciye igihe kinini afunguwe ku byaha yari akurikiraweho by’ubujura, aza gukatirwa imyaka 5 irimo ibiri n’igice isubitse. Kuri ubu akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’iyicarubozo ryakorewe abagororwa bikabaviramo ufupfu abandi bagasigarana ubumuga.

Umunyapolitiki Ingabire Victoire yavuze ko ubwo yari agifunzwe, Kayumba yazaga bakaganira akamubwira ati “Ariko Kayumba koko!” yakomeje agira ati “urabona ubwo gereza ya Kimironko yashyaga abafungwa bakabajyana iriya, icyo gihe yaraje kuko abafungwa baranyandikiye barabimbwira, yarabakubise no ku basaza kugeza nubwo hari umusaza yakubise umukecuru we yagiye kumusura, bajyanyeyo, umusaza ananirwa no kwicara umukecuru ararira. Ibaze gukubita umusaza.”

Yagize ati “Kayumba yajyaga aza nkabimubwira, ntabwo nifuriza umuntu gufungwa ariko Kayumba arabizi narabimubwiye kenshi, ndamubwira nti ‘ibi uri gukorera abafungwa ntabwo ari byo nawe uri umuntu’ akavuga ngo turimo turaharabika, ngo ishyaka ryanjye ruba ryaharabitse abantu, rivuga ngo ‘Sylvain yakubiswe’ kandi Sylvain yakubitwaga buri munsi.”

Yakomeje agira ati “Kayumba yakubise abantu, yakubise abantu Mageragere, afata imbunda, ahagarara hejuru akarasa mu gipangu. Ariko uzi ibintu bakoze? Ahaaa, reka kamere itazamuka. Ni byiza ubwo batangiye kubakurikirana, ndizera ko babakurikirana bakabahana kugeza igihe bibereye urugero ku bandi bose.”

Ubwo yaburanaga mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, CSP Kayumba yaburanye ahakana ibyaha avuga ko ahubwo ari akagambane yakorewe n’abagororwa bari barananiranye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved