Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza watangiye kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Byemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt. Willy Ngoma, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: “Ku bw’impambu z’amahoro, kuva kuri iki gicamunsi ingabo zacu, zatangiye kuva mu mujyi wa Uvira.”
Amashusho umunyamakuru Steve Wembi yashyize ku rubuga rwe rwa X, yerekana umurongo w’abasirikare ba AFC/M23 bavaga muri Uvira mu masaha y’umugoroba.
Ku wa Mbere tariki 15 Ukuboza ni bwo ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo AFC/M23 ryari ryatangaje ko riteganya kuvana ingabo muri Uvira.
Ni icyemezo Corneille Nangaa uyobora ririya huriro yagaragaje nk’intambwe yo kubaka icyizere no gushyigikira ibiganiro by’amahoro.
Yavuze kandi ko gishingiye ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro bya Doha, cyane cyane isinywa ry’amahame shingiro ya Doha yo ku wa 15 Ugushyingo 2025.
Itangazo Nangaa yasohoye kandi rivuga ko kurekura Uvira kwemewe bisabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugamije gushakira umuti urambye amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.
AFC/M23 yavuze ko nubwo hari ibyo yise ubushotoranyi n’ihohoterwa bikomeje gukorwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije, yahisemo kwikura mu mujyi wa Uvira mu rwego rwo guha amahirwe menshi ibiganiro by’amahoro no kugaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo binyuze mu biganiro.
Icyakora, iri huriro ryagaragaje impungenge rishingiye ku byabaye mu bihe byashize, aho rivuga ko ingamba ryafashe zo kubaka icyizere zagiye zikoreshwa nabi na FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo, bagasubira kwigarurira uduce twari twarafashwe ndetse hakibasirwa abasivile bakekwagaho gushyigikira AFC/M23.
Kubera iyo mpamvu, AFC/M23 yasabye abahuza gushyiraho ingamba zisobanutse zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava. Izo ngamba zigomba, nk’uko byatangajwe, kuba zirimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivile n’ibikorwaremezo by’ingenzi, ndetse no kugenzura agahenge binyuze mu kohereza ingabo zitabogamye.
Ku wa 9 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yari yigaruriye Umujyi wa Uvira, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.