Amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ku wa 18 Gashyantare 2024, mu gace ka Lac-Vert habaye imirwano ikomeye yahuje Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’urubyiruko rwa Wazalendo ndetse muri iyi mirwano batanu bahaburira ubuzima.
Mu gusobanura icyateye iyi murwano nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu, bavuze ko iyi mirwano yaturutse ku bwumvikane buke hagati y’abasirikare ba FARDC na bamwe mu rubyiruko rwa Wazalendo (bafatanya kurwanya M23), ari yo ntandaro y’amakimbirane yahuje impande zombi, mbere yo guhana urufaya rw’amasasu.
Umuyobozi w’agace kabereyemo iyi mirwano, Dedesi Mitima yavuze ko abasirikare batatu ba congo (FARDC) bapfuye, mu gihe ku ruhande rwa Wazalendo hapfuye babiri. Ati “Hano i Goma hari impungenge. Twabashije kumenya abantu batanu bapfuye, barimo Wazalendo babiri n’abasirikare batatu ba FARDC.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko batamenye neza icyo aba barwanye bapfaga ariko ngo abaturage bahagereye ku gihe batabara inkomere, mu gihe kugeza ubu igisirikare cya RD Congo ntacyo kiravuga kuri ibi byabaye.
Aba barwanyi basubiranyemo mu gihe bahisemo kunga imbaraga bagafatanya mu guhangana n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.