Ku wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024 ni bwo Umuyobozi mushya w’Akarere ka 34 ka Gisirikare, Gen. Maj. Shora Mabondani yageze mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru i Goma, aho yoherejwe na Perezida Felix Tshisekedi mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bushya bw’intambara yo kurwanya inyeshyamba za M23.
Ubwo yageraga ku kibuga Mpuzamahanga cya Goma uyu musirikare mukuru wa FARDC yakiriwe n’Abanyapolitiki n’Abasirikare bakuru bakorera mu karere k’uburasirazuba bw’igihugu. Gen. Mabondani kandi asimbuye mugenzi we, Gen. Maj. Bruno Mpezo Mbele, wafunzwe mu mpera z’umwaka ushize nyuma y’amakuru yamuvuzweho ko hari ubufatanye agirana n’inyeshyamba za FDL.
Gen. Mabondani yabwiye itangazamakuru ati “ku giti cyanjye nzayobora ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba za M23. Kandi hakenewe inkunga y’abaturage n’abayobozi b’ingabo za RD Congo kugira ngo ubutumwa bwanjye buzagerweho neza.”
Gen. Mabondani aje mu gihe RD Congo yatangiye gukaza umurego mu bitero bya gisirikare byo mu kirere ndetse no gukoresha intwaro zirasa kure ku birindiro by’inyeshyamba za M23 aho ziri aho ariho hose. Mabondani yagize Ati “Igihe kirageze cyo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC kugira ngo abaturage bacu babeho neza.”
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda, abajenerali ba Congo n’abayobozi b’ingabo bo mu muryango wa SADC bateguye uburyo bushya bw’intambara yo guhangana na M23. Mu gihe ingabo za Congo (FARDC), SADC n’umuryango w’abibumbye zirimo kugaba ibitero bya rutura ku birindiro bya M23 muri Rutshuru na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Igisirikare cyatangaje ko ubu buryo burimo gukoresha byibuze abasirikare 100.000, ibifaru amagana, iperereza hamwe n’ibitero by’imitwe mito, no gukoresha imbunda ziremereye, indege zitagira abapilote, n’indege z’intambara mu gitero gishya cyo kuvana inyeshyamba za M23 mu birindiro byazo.