Ingabo za RDC zambuwe intwaro nyinshi na m23

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa ARC-M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abarwanyi bawo bambuye ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo intwaro nyinshi.

Yasobanuye ko izi ntwaro zafatiwe mu mirwano yabereye mu gace ka Mushaki muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2024.

Kanyuka yagize ati “Turamenyesha abantu bose ko ingabo za ARC zatsinze kinyamwuga ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryiyemeje kurenga ku gahenge, ryica abasivili, rinatera ubuhunzi bw’abantu benshi.”

Umuvugizi wa M23 yasobanuye ko ubwo iri huriro ryatsindwaga, ryasahuye inka z’abaturage bo muri Mushaki no mu nkengero zirenga 150.

M23 yashinje ingabo za Leta ya RDC kurenga ku gahenge nyuma y’iminsi ine hashyizweho urwego ruvuguruye rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ryako, rishingiye ku mwanzuro wafatiwe mu biganiro bya Luanda.

Tariki ya 16 Ugushyingo 2024, biteganyijwe ko intumwa za RDC, iz’u Rwanda na Angola zizasubira mu biganiro bya Luanda, zisuzume iyubahirizwa ry’aka gahenge, uko FDLR izasenywa no kuba Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved