banner

Ingabo za SADC zafatiwe i Goma zemerewe kwisanzura zidafite intwaro

Gen Maj Sultani Makenga uyobora abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 yatangaje ko abasirikare b’umuryango wa Afurika y’amajyepfo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bemerewe kwisanzura ariko badafite intwaro.

Aba basirikare barenga 1000 baba mu bigo bitandukanye by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye kuva mu mpera za Mutarama 2025. Abarwanyi ba M23 babagenzura nyuma yo kubatsindira mu rugamba rwabereye i Sake no mu nkengero z’umujyi wa Goma.

Mu kiganiro na Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF, Gen Maj Makenga yabajijwe niba aba basirikare baturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ari imfungwa z’intambara.

Gen Maj Makenga yasubije ko aba basirikare bemerewe gutembera mu bwisanzure, ariko badafite intwaro, agaragaza ko M23 ishaka ko basubira mu bihugu baturutsemo, bagahagarika ubufatanye n’ingabo za RDC.

Yagize ati “Bashobora gutembera mu bwisanzure ariko badafite intwaro. Turabareka bagapakira ibyo bakenera. Turashaka ko bataha, bemerewe kugenda igihe cyose babishakira.”

Ubuyobozi bw’ingabo za Loni bwigeze gutangaza ko hari abasirikare ba RDC bagera ku 2000 bahungiye mu bigo byabo nyuma yo gutsindwa urugamba rwabereye mu nkengero z’umujyi wa Goma muri Mutarama.

Gen Maj Makenga yagize ati “Uyu munsi bavuga ko ari 1,200. Abandi 800 bari hehe? FARDC, Wazalendo na FDLR bihishe mu baturage ni bo bateza umutekano muke mu mujyi.”

Inkuru Wasoma:  Abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bari mu gihirahiro

Mu mpera za Gashyantare 2025, abarwanyi ba M23 bagiye mu bitaro bibiri biri i Goma, bata muri yombi abasirikare 131 ba RDC bari babyihishemo, gusa ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryo ryavuze ko ari abarwayi b’abasivili bashimuswe.

Gen Maj Makenga yasobanuye ko abafashwe ari abasirikare bahoze mu ngabo za RDC, bigiraga abarwayi cyangwa abaforomo, agaragaza ko batari bakwiye kuba bari mu bitaro.

Ati “Abahoze mu ngabo za RDC bigiraga abarwayi cyangwa abaforomo. Twasanzemo intwaro 14. Abakozi b’ibitaro ni bo batumenyesheje iki kibazo. Twafashe abatari bakwiye kuba mu bitaro.”

Uyu murwanyi yatangaje ko ibitaro by’i Goma birimo inkomere z’abasirikare ba RDC, kandi ko M23 itigeze izikoraho. Ati “Hari abasirikare ba FARDC bari mu bitaro mu mujyi, kandi ntitubakoraho. Wabigenzura.”

M23 yafashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama nyuma y’urugamba rw’iminsi itatu rwabereye mu nkengero zawo n’i Sake. Nyuma ya Goma, tariki ya 16 Gashyantare yafashe na Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!