Ingabo za SADC zatangiye kwicwa naM23

Imirwano yahuje inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC ) zifatanyije n’Abasirikare ba SADC yasize bamwe mu basirikare ba SADC bahasize ubuzima abandi bafatwa mpiri.

Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi,  niyo ya mbere iguyemo Abasirikare ba SADC ku mugaragaro, ibintu bamwe bavuga ko batangiye kwakirwa.

Iyi mirwano yabaye k’umunsi w’ejo kuwa  12 Mutarama 2024, ibera  mu gace ka Birere, gaherereye mu nkengero za Sake.

Amakuru akomeza avuga ko imirwano  yahuje Ingabo z’umutwe w’Inyeshyamba  wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo harimo n’Ingabo za SADC ni uko Abasirikare 9 k’uruhande rwa leta ya Kinshasa bahasize ubuzima abandi batatu mu Ngabo za RDC bafatwa  mpiri , mu  bapfuye byavuzwe ko abenshi ari abo muri SADC.

Inkuru Wasoma:  Moise Katumbi yasabye ikintu gikomeye nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora mu baturage batuye hanze y’igihugu

Ubushize umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Major Willy Ngoma, yabwiye itangaza makuru ko batazigera bemerera ihuriro ry’Ingabo za RDC ko ba bambura nibura santimetre imwe mu bice bafite.

Yagize ati: “Mubice tugenzura ihuriro ry’Ingabo za RDC ntizishobora ku twambura habe na santimetre imwe, ahubwo twe tuza komeza gufata ahandi.”

Major Willy Ngoma yakomeje avuga  ko  Ingabo z’umuryango w’Afrika y’Amajyepfo SADC  zatsinze M23 yo mu mwaka wa 2013,  ariko ko bitoshoboka ngo  itsinda M23 yo muri 2024.

Ingabo za SADC zimaze iminsi itari myinshi zigeze muri RDC ndetse umuyobozi wazo akaba yaratangaje ko zije gusimbura MONUSCO yatangiye imyiteguro yo gusubira iwabo

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved