Ingabo za SADC zizanyura mu Rwanda ziva muri RDC

Umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) wasabye u Rwanda guha inzira ingabo zawo ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe zizaba zitashye.

 

Amakuru ahari uko izi ngabo zirimo iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zemerewe kunyura mu Rwanda, ariko igihe zizatahira ntikiramenyekana.

Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Bazanyura mu Rwanda ariko ntabwo tuzi umunsi. Bimaze iminsi bisabwe.”

Tariki ya 13 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu byo muri SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’uyu muryango muri RDC bwari bwaratangiye mu Ukuboza 2023, basaba izi ngabo gutaha mu byiciro.

Izi ngabo zari zarahagaritse kwifatanya n’iza RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, nyuma y’aho mu mpera za Mutarama 2025 ufashe umujyi wa Sake, Goma n’ibindi bice bihana imbibi.

 

Ubu ziri mu bigo bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho zicungirwa umutekano n’abarwanyi ba M23, ndetse ni na bo bazifasha kubona iby’ibanze mu buzima nk’amazi, ibiribwa n’imiti.

Inkuru Wasoma:  Amasezerano ya Visit Rwanda na PSG yongerewe kugeza mu 2028

 

Tariki ya 28 Werurwe, abahagarariye SADC ku rwego rwa gisirikare bari bemeranyije n’ihuriro AFC ririmo umutwe wa M23 ko ingabo z’uyu muryango zizataha zinyuze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

 

Nk’uko amasezerano impande zombi zagiranye abivuga, SADC na AFC/M23 byari byemeranyije kwifatanya mu gutunganya iki kibuga cy’indege byakekwaga ko cyatezwemo ibisasu ubwo ingabo za RDC zahungaga.

 

Ingabo za SADC kandi zari zaremerewe gucyura intwaro zazo ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare, zigasiga ibyo zasigiwe n’ingabo za RDC.

Gusa ntabwo umwuka ukiri mwiza hagati ya SADC na AFC/M23 nyuma y’aho ingabo z’uyu muryango zishinjwe kugira umugambi wo gufasha iza RDC kwisubiza umujyi wa Goma.

 

Nyuma y’igitero ingabo za RDC, FDLR n’imitwe ya Wazalendo byagabye mu burengerazuba bwa Goma mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira uwa 12 Mata, AFC/M23 yasabye ingabo za SADC gutaha bwangu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka