Ingabo za Uganda n’iza Somalia ziciye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab barenga 100 mu bikorwa byo gufata Akarere ka Bariire gaherereye mu Ntara ya Lower Shabelle.
Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko abasirikare bacyo ku bufatanye n’aba Somalia, bafashe Bariire ku wa 8 Kanama 2025 mu bikorwa bya “Operation Silent Storm” bimaze iminsi.
Cyagize kiti “Ingabo zacu zahombeje bikomeye Al-Shabaab, abarwanyi bayo barenga 100 baricwa, abarenga 50 barakomereka, abandi bafatirwa mu cyiciro cya kabiri cya Operation Silent Storm cyo gufata akarere ka Bariire, nyuma yo gufata Sabiid na Anole mu ntara ya Lower Shabelle.”
Umuyobozi w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, Brig Gen Joseph Musoke Ssemwanga, yagize ati “Gufata Bariire ni ikindi gihombo gikomeye kuri Al Shabaab, kandi ni igikorwa gikomeye ku ngabo za Uganda ziri muri AUSSOM, iza Somalia, Leta ya Somalia n’abaturage.”
Bariire yari ibirindiro by’ingenzi bya Al Shabaab kuko ni ho yateguriraga ibitero byinshi, ikanahabika ibikoresho birimo imbunda, amasasu ndetse n’imodoka. Ingabo za Uganda zahafatiye imbunda 30 za SMG, esheshatu za PKM, enye za RPG, umunani za Sniper ndetse n’amasasu menshi.