Ingabo za Uganda zishe abayobozi bakomeye ba ADF mu 2024

Ingabo za Uganda zikomeje ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu mwaka wa 2024, izi ngabo zishwe abayobozi batatu bakomeye b’uyu mutwe, barimo Braida alias Mzee Pasta, Amigo na Seka Issa Papasi, nk’uko bigaragazwa na raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 27 Ukuboza 2024.

Urupfu rwa Braida alias Mzee Pasta

Raporo igaragaza ko Braida yiciwe mu gace ka Biakato, teritwari ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri ku wa 14 Kanama 2024. Icyo gihe yari mu bikorwa byo kugenzura abarwanyi be, abategeka kumurasa niba hari icyabateye amakenga. Nyuma yaho, ubwo yasubiraga mu birindiro bye, abarwanyi be bamwikanzemo umwanzi, baramurasa. Yakomerekejwe bikomeye, bimuviramo urupfu, nk’uko bivugwa n’abahoze ari abagore be.

Urupfu rwa Amigo na Papasi

Amigo yapfuye hashize igihe gito Braida yishwe. Yarashwe ikompura n’ingabo za Uganda zagabye igitero ku birindiro bya ADF aho yayoboraga abarwanyi basizwe na Braida.

Papasi we, wari umwe mu bayobozi bakomeye ba ADF, yaguye mu mutego w’ingabo za Uganda ubwo yimuraga abarwanyi bagera kuri 50 hamwe n’abo mu miryango yabo mu gace ka Manguredjipa. Papasi bivugwa ko yari afite umugambi wo gushinga idini muri teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ryashoboraga gufasha ADF kwagura ibikorwa byayo. Gusa urupfu rwe rwatumye uyu mugambi uhagarara burundu.

Inkuru Wasoma:  Niger yahagaritse gahunda za BBC

Ibitero bikomeye bya 2024

Raporo ya Loni inagaragaza ko mu mwaka wa 2024, ingabo za Uganda zagabye ibitero bikomeye ku birindiro bya ADF birimo ibya Madina. Ibi bitero byahitanye abarwanyi benshi b’uyu mutwe, bikaba byaratumye abasigaye bimukira ahandi.

Mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe bivugwa ko biciwe muri ibi bitero harimo Musa Kamusi, Boaz na Abu Yassin, n’ubwo inzobere za Loni zivuga ko ayo makuru atarabonerwa gihamya. Hari kandi abandi bayobozi bakomeye barimo Meddie Nkalubo na Mulalo, bavuzweho kwicwa mu bitero byashize, ariko raporo ya Loni igaragaza ko bashobora kuba bakiriho.

Uko byagenda kose, ibikorwa by’ingabo za Uganda byakomerekeje umutwe wa ADF bikomeye mu mwaka wa 2024, bigatuma imbaraga zawo zigabanuka mu Burasirazuba bwa RDC.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved