Ingabo za Ukraine niz’ Uburusiya muri Sudani

Ukraine yohereje Ingabo zayo muri Sudani kugira ngo zifashe igisirikare cy’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces).

Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko Perezida w’inzibacyuho wa Sudani, Gen Abdel Fattah al Burhan, ari we wabanje kohereza intwaro muri Ukraine ubwo u Burusiya bwatangizagayo intambara muri Gashyantare 2022.

Sudani na yo yaje guhura n’ibibazo kuva muri Mata 2023 ubwo Umutwe wa RSF watangiraga kurwanya Ingabo za Leta, bigera aho ufata ibice by’ingenzi mu gihugu birimo Intara ya Darfur n’ibiri mu Murwa Mukuru, Khartoum, nk’ikibuga cy’indege.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yohereje muri Sudani abasirikare barenga 100 kugira ngo batabare Gen Burhan byasaga n’aho yagoswe n’abarwanyi ba RSF bayobowe na Gen Mohammed Hamdan Dagalo.

Inshingano ya mbere abasirikare ba Ukraine bahawe ni ugufasha Gen Burhan gusohoka muri Khartoum. Ibi byaje gushoboka kuko bamujyanye aho bari bashinze ibirindiro.

Inkuru Wasoma:  Umupasiteri yatawe muri yombi azira gusoma ibitsina by’abagabo 12 ngo abakuremo amadayimoni

Muri Nzeri 2023, Gen Burhan yahuye na Zelensky, baganira ku bacancuro b’umutwe wa gisirikare wigenga wa Wagner ukomoka mu Burusiya. Bahamyaga ko uha RSF ubufasha.

Iki kinyamakuru kivuga ko abasirikare ba Ukraine bifatanyije n’aba Sudani mu bikorwa by’ijoro byo kurwanya umutwe wa RSF n’abacancuro ba Wagner, bifashishije ibikoresho bya gisirikare bigezweho.

Muri Khartoum ngo hoherezwaga amatsinda mato mato y’abasirikare ba Ukraine, bagabaga ibitero ku barwanyi ba RSF bashakaga gufata umurwa mukuru wose.

Hashyizwe hanze amashusho agaragaza abasirikare “ba Ukraine” barasa igisasu ku nyubako bivugwa ko ari iy’abarwanyi ba RSF, n’andi agaragaza abarasa imodoka yinjiraga mu murwa mukuru.

Muri iki gihe imirwano yo muri Sudani yarahagaze mu gihe impande zishyamiranye zitegereje ikizava mu biganiro biyobowe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ubu nta gihamya kigaragaza ko abasirikare ba Ukraine baba bakiriyo.

Bivugwa ko Gen Burhan yatabawe n’ingabo za Ukraine ubwo yari agoswe na RSF

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved