Amakuru aturuka mu gice cy’imisozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ingabo ziganjemo iz’u Burundi zakubitikiye mu mirwano yiriwe izisakiranya na Twirwaneho, bikaba ngombwa ko zihungira mu mashyamba.
Izi zifatanyije n’iza Tanzania, FARDC, Wazalendo FDLR n’abacanshuro, bamaze icyumweru bagaba ibitero ku Banyamulenge bo mu misozi miremire.
Ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, Ingabo z’u Burundi zatwitse amasantere atatu atuwemo n’abaturage b’Abanyamulenge, zinica abarimo n’umukecuru w’imyaka 100; mbere yo kwirara mu myaka y’abaturage zikayirandagura.
Ziriya ngabo zigize ihuriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa kandi zimaze icyumweru zirwana n’umutwe wa Twirwaneho.
amakuru ava mu gice cy’imisozi miremire yemeza ko kuri uyu wa Gatanu, ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta byaturutse mu duce twa Mukoko, Nyaruhinga, Karongi , Bicumbi, Karingi na Bidegu, mbere y’uko ingabo zirigize ziraswa zigahungira mu mashyamba.
Ni imirwano kandi Twirwaneho yafatiyemo ibikoresho byinshi, ndetse amakuru avuga ko imirwano yasize uriya mutwe ufashe agace ka Rwitsankuku.
Andi makuru avuga ko impande zombi zikomeje kurwanira kugenzura agace ka Point-Zero kamaze iminsi kagenzurwa n’ingabo za Leta.
Amakuru avuga ko imirwano yo kuri uyu wa Gatanu yagaragayemo ibitero bya drone zibarirwa mu icumi, gusa Twirwaneho biciye muri Colonel Rugabo Fidèle yavuze ko izo drone zamaze kuvugutirwa umuti.
Ati: “Biratangaje kubona haterwa bombe za drone zirenga 168 mu isaha imwe zoherejwe na drone zirenga 10. Drone zavugutiwe umuti.”
Rugabo yunzemo ko iri joro Twirwaneho ishobora kwisubiza point zero yose, dore ko ifite igice kimwe n’ingabo z’u Burundi zikaba ahandi.
Hagati aho amakuru avuga ko u Burundi nyuma yo gukubitikira mu mirwano yo kuri uyu wa Gatanu, bwahise bwohereza izindi ngabo mu misozi miremire zo guha ubufasha izatsinzwe.
Kuri uyu mugoroba ni bwo izo ngabo zambutse muri RDC ziciye mu duce twa Baraka na Mutamba.