Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yagaragaje ko ingabo z’u Burundi zishobora kuba zifite uruhare mu gitero cyagabwe mu baturage bitabiriye inama y’ihuriro AFC/M23 mu mujyi wa Bukavu.
Gerenade ebyiri zaturikirijwe mu baturage babarirwaga mu bihumbi bari bateraniye mu masangano ya ‘Place de l’Indépendance’, nyuma y’iminota ibiri ubuyobozi bwa AFC/M23 burangije iyi nama nk’uko amakuru ava i Bukavu abyemeza.
Bisimwa yatangaje ko iki gitero cyari kigamije kwica umuyobozi wa AFC, Corneille Nangaa, kandi ko cyateguwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iki gitero cyagabwe hashingiwe ku ibwiriza Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yahaye Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi.
Kanyuka yasobanuye ko Guverineri Purusi wahunze, ku wa 26 Gashyantare 2025 yiriwe akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zirimo amatsinda ya WhatsApp, ubutumwa bw’iterabwoba, bushimangira umugambi wa Leta ya RDC wo gutsemba abasivili.
Bisimwa yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibi bisasu byaturikirijwe mu mujyi wa Bukavu byari bisanzwe bikoreshwa n’ingabo z’u Burundi zisanzwe zifatanya n’iza RDC mu bikorwa byo kurwanya M23.
Yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryabereye aho Leta ya Kinshasa yakoreye icyaha rigaragaza ko ibiturika byifashishijwe muri iki gitero cy’iterabwoba ari ibikoreshwa n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa byazo mu burasirazuba bwa RDC.”
Kanyuka yatangaje ko abapfiriye muri iki gitero ari benshi kandi ko mu bapfuye harimo n’abakigabye. Yasobanuye ko hari babiri mu bakigabye bafashwe na M23, mu gihe bagenzi babo bafatanyije bagishakishwa.
AFC/M23 yateguje Leta ya RDC ko ubu bugizi bwa nabi buzagira ingaruka, isobanura ko igiye gufata ingamba zikumira ibindi bibazo bibangamira umutekano w’abasivili.