Ingabo z’u Burundi zikomeje kugaba ibitero ku birindiro by’umutwe witwaje intwaro wa FLN mu ishyamba rya Kibira nyuma y’aho wanze kuzifasha kurwanya ihuriro AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abasirikare b’u Burundi bifatanya n’aba RDC mu kurwanya AFC/M23 kuva mu 2023. Banifatanya kandi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo.
Umusirikare wavuganye n’urubuga SOS Medias, yasobanuye ko ubwo abarwanyi ba FLN basabwaga kujya mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23, baratinye, bahungira mu ishyamba rya Kibira.
Ati “Kubyanga kwabo kwafashwe nk’ubugambanyi. Baraburiwe, bahitamo guhungira muri Kibira.”
Muri Werurwe ni bwo ingabo z’u Burundi zatangiye kugaba ibitero ku birindiro bya FLN muri Komini Mabayi mu ntara ya Cibitoke, zibikomeza mu ntangiriro za Gicurasi. Bivugwa ko ku mpande zombi, benshi bapfiriye muri iyi mirwano, abandi barakomereka.
Tariki ya 21 Gicurasi, ingabo z’u Burundi zagabye ikindi gitero ku birindiro bya FLN muri Komini Bukinanyana mu ntara ya Cibitoke, kandi ngo hapfuye inyeshyamba zigera kuri 12.
Umwofisiye watanze aya makuru yagize ati “Iki gitero cyari gishingiye ku makuru y’ubutasi yizewe. Uyu mutwe wari uvuye gukusanya ku gahato ibiryo ku misozi ihakikije.”
Kuri iyi nshuro, uruhande rw’u Burundi rwemeza ko umusirikare warwo umwe yapfiriye muri iyi mirwano, abandi batatu barakomereka. Rusobanura ko rwafashe mpiri inyeshyamba eshanu.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ihamya ko ingabo z’u Burundi zakajije ubufatanye na FLN ubwo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wongeraga kuzamba mu mpera za 2023.
Mbere y’uko AFC/M23 ifata ibice by’ingenzi bya Kivu y’Amajyepfo nk’umujyi wa Bukavu, FLN yari ibanye neza n’ingabo z’u Burundi, ndetse byanifatanyaga mu kurwanya RED Tabara.
