Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu misozi miremire mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo zubuye ibitero ku Banyamulenge batuye mu gice cya Minembwe.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo z’u Burundi zagabye ibi bitero mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025, kandi ko zigamije kurimbura Abanyamulenge.
Yagize ati “Kuva mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza 2025, izi ngabo zacukuye indake mu misozi miremire zasubukuye mu bugome butihanganirwa ibikorwa byazo byo kurimbura bagenzi bacu b’Abanyamulenge b’Abatutsi muri Minembwe…”
Kanyuka yatangaje ko ingabo z’u Burundi zarashe buhumyi ibisasu mu baturage bo muri Minembwe zikoresheje intwaro zirasa kure, byica abarimo abagore n’abana.
Ingabo z’u Burundi ziri mu bice bikikije Minembwe zihamaze igihe kinini. Ngenzi zazo zari zarashinze ibirindiro mu bice byo mu Kibaya cya Rusizi zo ziherutse gutaha nyuma y’aho AFC/M23 izirukanyemo.
AFC/M23 yasabye ingabo z’u Burundi zasigaye muri Kivu y’Amajyepfo ko zataha, izisezeranya ko izaziha inzira ariko ko nizihitamo kurwana, izahangana na zo.