Amatsinda y’abasirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidali y’ishimwe muri Loni, bashimirwa umusanzu wabo ntagereranwa mu kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Abambitswe imidali ni ababarizwa muri batayo ya 3 (Rwanbatt-3) n’itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (Aviation Unit 11/RAU 11) mu muhango wabereye mu birindiro bya Gisirikare bya Durupi, I Juba mu murwa mukuru wa Sudan y’Epfo.
Umugaba mukuru wa Rwanbatt-3, Col. Bertin Mukasa Cyubahiro, mu ijambo rye yashimiye Guverinoma ya Sudan y’Epfo, ingabo z’icyo gihugu (SSPDF) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ku bufatanye bagaragarije ingabo z’u Rwanda ku kugera ku nshingano zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo nk’uko biri mu butumwa bwa UNMISS.
Ambassaderi w’u Rwanda muri Sudan y’Epfo Joseph Rutabana, yashimiye umurimo ukomeye wakozwe na batayo zombi z’ingabo z’u Rwanda mu gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudan y’Epfo n’ahandi.
Umuyobozi w’inzego z’umutekano ziri mu butumwa bwa UNMISS nk’umushyitsi mukuru, Lt. Gen Mohan Subramanian yashimye by’umwihariko batayo ya Rwanbatt-3 na RAU 11, ku musanzu udasanzwe ku kurushaho kubungabunga amahoro n’umutekano nubwo hari imbogamizi nyinshi bagiye bahura na zo.