Ingabo z’u Rwanda (RDF) zageretsweho ibyo kurasa ku kibuga cy’indege cya Goma

Nyuma y’uko ikibuga cy’indege cya Goma kirashweho ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC (FARDC) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, yatangaje ko ‘drones’ z’u Rwanda ari zo zarashe kuri iki kibuga cy’indege cya Goma mu masaha y’ijoro.

Mu butumwa Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume yanyujije kuri X yavuze ko izo ‘drone’ za RDF zateye kuri icyo kibuga mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu. Ati “Saa munani za mu gitondo [2h] ku isaha ya hano, drone njya rugamba z’ingabo z’u Rwanda, byumvikana ko zavuye ku butaka bw’u Rwanda, zarenze ku mipaka ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Kugeza ubu nta cyo RDF iratangaza ku birego bishya bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyu Muvugizi yavuze ko izo drone z’u Rwanda zari zagambiriye kurasa ku ndege z’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hashingiwe, birumvikana, ku nzira zakurikiwe n’ibisasu by’izo drone. Icyakora yavuze ko izo ndege za FARDC zitagezweho n’ibisasu kuko zari iza gisivile ahubwo zangiritse gusa.

Igisirikare cya DR Congo gitangaje ibi mu gihe ku wa gatanu i Addis-Abeba muri Ethiopia, habaye inama idasanzwe yatumijwe n’umuhuza, Perezida w’Angola João Lourenço, yabaye iruhande rw’inama ya 37 y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), yo yatangiye kuri uyu wa gatandatu.

Mu byo Perezida w’Angola yasabye iyo nama harimo nuko hongera kubaho ibiganiro hagati ya Kigali na Kinshasa, kandi imirwano hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, igahagarara. Nyamara ibi Perezida Tshisekedi wa RD Congo ntabikozwa kuko yabahakaniye yivuye inyuma avuga ko atazigera agirana ibiganiro n’uyu mutwe.

Inkuru Wasoma:  Umuturage umaze imyaka 3 yubatse inzu igeretse yategetswe kuyisenya akubaka ingufi

Ni kenshi u Rwanda rushinjwa nko muri raporo z’Umuryango w’Abibumbye, gufasha inyeshyamba za M23, ikirego Ruhakana mu gihe narwo rushinja RD Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu (FDLR), uvuga ko urwanya leta y’u Rwanda, mu gihe RD Congo na yo ihakana icyo kirego.

Inkuru Wasoma:  Itariki ya 7 Mata ihuriranye na Weekend: Impamvu ku wa Mbere atari umunsi w’ikiruhuko

Ni kenshi u Rwanda rushinjwa nko muri raporo z’Umuryango w’Abibumbye, gufasha inyeshyamba za M23, ikirego Ruhakana mu gihe narwo rushinja RD Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu (FDLR), uvuga ko urwanya leta y’u Rwanda, mu gihe RD Congo na yo ihakana icyo kirego.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved