banner

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa zikomeje kugaragaza mu butumwa bwa na Loni- AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye Loni muri Sudani y’Epfo, zambitswe imidari n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugarura amahoro.

Muri uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Malakal aho ingabo zo mu mutwe wa Rwanbatt-2 zibarizwamo na RDF ziherereye, RDF yanashimiwe akazi gakomeye imaze gukora mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo mu Majyaruguru y’umugezi wa Nile.

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo, UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian umwe mu batanze imidari, yashimiye ibikorwa by’Indashyikirwa ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye zakoze.

Inkuru Wasoma:  Ibyihariye Amerika yasabye Perezida Paul Kagame ku mubano afitanye na RD Congo

Uhagarariye ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Sudandi y’Epfo, Brig. Gen. Rugazora Emmanuel, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Sudani y’Epfo, ku gukora neza ubutumwa bashinzwe bwa UNMISS, bwo kugarura amahoro muri ako gace.

Uyoboye Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo wa Rwanbatt-2, Lt Col Muhizi Andrew yashimye byimazeyo imikoranire iri hagati y’ingabo ayoboye na Guverinoma ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa UNMISS n’ubundi bushuti buhari bw’ingabo muri icyo gihugu. Ashimangira ko kandi guhabwa imidali byongereye imbaraga n’ubwitange mu gusohoza ubutumwa batumwe no kubahiriza inshingano bafite.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved