Ubuyobozi bwa RDF bwamaganye ibirego byasohowe n’ingabo za FARDC zishinja ingabo z’u Rwanda ko zagabye igitero muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni itangazo ryagiye ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 28 Nyakanga 2023.
RDF yavuze ko ibi birego nta shingiro bifite, ahubwo ari umugambi wa Leta ya Congo yo kuyobya uburari ku bibazo ifite birimo kunanirwa gukemura ibibazo birimo imbere mu gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mipaka yabo, mu gihe Congo ikomeje no gushyigikira no guha intwaro umutwe w’iterabwoba FDLR ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Kuwa 27 Nyakanga 2023 nibwo FARDC yashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru ivuga ko ingabo z’u Rwanda zagabye igitero muri iki gihugu cya Congo, muri Kivu y’Amajyarurugu. RDF yakomeje avuga ko ibi birego Congo ikomeza itangaza, bishobora kuba urwitwazo rwo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda bikozwe nwa FARDC na FDLR.
PRESS RELEASE https://t.co/S3txi32VDa pic.twitter.com/1p18QvtYxU
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) July 28, 2023