banner

Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje imyitozo ihanitse ya gisirikare

Kuruyu wagatandatu  tariki ya 29 werurwe 2025 ,Ingabo z’u Rwanda zirwanira k’ubutaka (RDF Infantry Brigade) zasoje myitozo ihanitse  ya gisirikare (Advanced Infantry Training) yabereye mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (Basic Military Training Centre – BMTC) giherereye mu Karere ka Kirehe.

Abasirikare basoje amasomo ni abamaze igihe cy’amezi ane mu myitozo ihanitse ya gisirikare bakoze ubutadohoka, aho bongerewe ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye no gucunga umutekano wo ku butaka mu buryo bugezweho kandi bw’umwuga.

Umuhango wo gusoza iyo myitozo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF Chief of Defence Staff – CDS), Jenerali  Mubarakh Muganga.
Mu ijambo rye, Jenerali Mubarakh yashimiye abasirikare barangije ayo mahugurwa, abashishikariza gukomeza gukoresha ubumenyi n’ubuhanga bungukiye muri ayo mahugurwa mu nshingano zabo za buri munsi.

Inkuru Wasoma:  Zahabu yacu ntabwo ijya i Burayi - Minisitiri Sebahizi ku bihugu biherutse gufatira u Rwanda ibihano

Yashimangiye ko iyi myitozo ari ingenzi mu kubategura kurinda ubusugire bw’igihugu no guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka.

Yanabasabye gukomeza kugira imyitwarire inoze, kuko indangagaciro zirimo discipline ari ingenzi mu kugera ku musaruro mwiza mu kazi kabo.
Aya mahugurwa yarimo amasomo atandukanye arimo kurasa (marksmanship), ubwirinzi n’uburyo bwo gutegura ibitero (tactics), ubuyobozi n’igenzura (command and control), imyitozo y’ubwirinzi ngororamubiri (martial arts), kwitegura no kwihangana ku mubiri (physical fitness) ndetse n’imyitozo yo gukoresha kajugujugu mu bikorwa bya gisirikare (heliborne operations).

Image

Image

ImageImage

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!