banner

Ingamba zikomeye zafashwe mu kigo abarimu baherutse gukuriramo umunyeshuri bigisha inda

Mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza T.S.S haherutse kuvugwa abarimu bane batawe muri yombi bakurikiramweho gukuriramo umwana w’umunyeshuri inda, aho muri abo bane harimo n’umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, aho binakekwako umwe muri bo ariwe wateye inda uwo munyeshuri.  Abarimu bane bafatiwe mu cyuho na RIB bari gukuriramo inda umunyeshuri bigisha

Iri shuri riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, aho aya makuru yamenyekanye kuwa 12 Nyakanga 2023, kuri ubu abayobozi bose bafite aho bahuriye n’imyitwarire y’abanyeshuri muri iki kigo bakaba bahagaritswe ku nshingano bari bafite, uhereye ku muyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire.

Dr Semuremyi JMV uhagarariye iri shuri mu mategeko yavuze ko ibyo yumvise mu itangazamakuru byamubabaje cyane byatumye bafata ingamba zo guhagarika amasezerano bari bafitanye na bariya barimu. Yavuze ko nubwo bakekwa ariko ntabwo bakiri abarimu b’ikigo cyabo.

Inkuru Wasoma:  Abakobwa bavuze impamvu yatumye bafata umwanzuro wo kuvuga ‘OYA’ itarimo ubutinde mu guhakanira ababashora mu busambanyi

Yakomeje anavuga ko uwari umuyobozi w’ishuri wari ufite inshingano ebyiri, bamuhagaritse bamuha kwita ku mashuri yeguriwe ubutatu butagatifu ane gusa, kuri ubu ikigo kikaba cyahawe umuyobozi mushya.

Habineza Anastase wasimbujwe ku buyobozi bw’iri shuri, yavuze ko umusimbuye hari ibintu agomba kwitaho cyane kurusha ibindi, ati “hakwiye kwitabwabo imyitwarire bakaza kureba no kumenya aho umwana ari kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Tuyishimire Jean Damascene wabaye umuyobozi mushya w’iri shuri rya Sainte Trinite Nyanza T.S.S avuga ko ibyabaye bitabashimishije, akaba agiye gushyira imbaraga mu guhindura no gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri. Yakomeje avuga ko azita kuri buri kantu kose kandi akabikora afatanije n’abandi bashya bagiye kuyoborana.Uwunganira iri shuri mu mategekoUbwo inama y’abakozi b’ikigo yari yateranyeUhereye ibumoso, ni we muyobozi mushya w’iri shuri

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved