Buri mugabo wese yifuza kuba yakundana n’umukobwa mwiza abantu bose babona bakamutangarira, dore ko ubwiza bw’inyuma aribwo bugaragara bikaba bigoye cyane kubona ubwiza bwo ku mutima, nubwo umuntu abonye bigafata igihe kinini cyane kubisobanukirwa. Abashakashatsi bo mu gihugu cya Espanye bagaragaje ko Atari byiza ku bagabo guhura n’abagore beza.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Valence yo muri Espagne, bagaragaje ko kumarana byibura iminota itanu n’umukobwa cyangwa umugore mwiza byongera cortisol, iyi ikaba ari umusemburo wongera stress. Iyi cortisol ni umusemburo ukorwa n’umubiri w’umuntu ugenda wiyongera cyane iyo umuntu afite stress ibi bishobora kuviramo umuntu indwara y’umutima.
Mu gukora ubu bushakashatsi babukoreye ahantu hari abantu babiri umugabo n’umugore, noneho iyo umugore yagendaga uyu musemburo waragabanukaga ariko yahaguma ugakomeza kwiyongera cyane. Aba bashakashatsi bagaragaje ko impamvu ibitera ari uko iyo umugabo ari kumwe n’umugore, aba afite ibitekerezo byinshi cyane byo kwibaza niba uko ameze cyangwa se ateye bihagije kugira ngo abe yakwigondera uwo mugore bari kumwe muri ako kanya.
Ibi rero ngo bituma amera nk’utaye umutwe akagira stress. Nanone kandi byagaragaye ko cortisol nyinshi ishobora gutera n’izindi ndwara zitandukanye harimo nka diyabete, umuvuduko w’amaraso ndetse n’umutima, ndetse bikaba bishobora gutuma n’igitsina cy’umugabo kitongera guhaguruka igihe ashaka gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore.