banner

‘Ingaruka zo guhoza umwana mu ntonganya’ Umuhanzi Danny Nanone yajyanwe muri RIB ashinjwa kwiba umwana we

Umugore witwa Busandi Moreen wabyaranye n’umuhanzi Ntakirutimana Danny uzwi mu njyana ya Hip hop mu Rwanda nka Danny Nanone, yamureze m’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB amushinja kumwiba umwana. Uyu mwana wabuze kuwa 5 Nzeri 2023, Danny Nanone arahakana kumwiba, icyakora kuwa 19 Nzeri 2023 nibwo Busandi yandikiye RIB arega Danny Nanone.

Icyakora ubwo uyu mugore yiyambazaga inzego zitandukanye zirimo na RIB ikorera I Gikondo, bamubwiye ko bakiriye umwana ari kubabwira ko ashaka kubona se, RIB ibimufashamo imushyikiriza se, Danny Nanone. Uyu mugore yabwiye Igihe ati “mu by’ukuri nasize umwana hanze arimo koza amasahane, ngarutse ndamubura. Nibwo niyambaje inzego zirimo na RIB y’I Gikondo bambwira ko bakiriye umwana asaba ko ashaka se, bambwira ko bamuhaye se.”

Uyu mugore mu ibaruwa yandikiye RIB agaragaza ko atumva uburyo Danny Nanone yatwaye umwana ameze nk’umutorokesheje nyamara byari kubanza kuganirwaho nk’ababyeyi bakabifataho umwanzuro. Ku rundi ruhande, Danny Nanone yahakanye amakuru yo kwiba umwana we, ahamya ko yamwakiriye amushyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ishami rya Gikondo.

Danny yavuze ko yaje guhamagarwa n’umuntu amubwira ko ari kumwe n’umwana we kandi ashaka kumuvugisha, bavugana, umwana amubwira ko arambiwe mama we kuko amufata nabi bityo ashaka kubana na we kuko igihe babanye nta kibazo yigeze agira, nyuma uwo wamuhamagaye w’umu motari Danny yamubwiye ko yashyikiriza umwana ubuyobozi akaba aribwo bumwihamagarira akaza kumutwara.

Inkuru Wasoma:  Amafoto: Dore uko byari bimeze ubwo Fofo wo muri papa sava yakorerwaga ibirori bya Bridalshower.

Akomeza avuga ko yaje nyuma guhamagarwa n’umukozi wa RIB amubwira ko ari kumwe n’umwana we kandi amushaka. Yakomeje avuga ko ahakana kwiba umwana ahubwo nyina ashaka kumuharabika.  Icyakora nanone ku rundi ruhande, mu ibaruwa Busandi yandikiye RIB harimo kuba Danny yaribye umwana nko kwihunza inshingano, kuko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko amwiyandikaho ariko Danny ntiyabikora.

Busandi yakomeje agaragaza ko Danny ashaka guhunga inshigano zo gutanga ibihumbi 100frw bya buri kwezi by’indezo yari yategetswe n’urukiko. Uyu mwana w’imyaka 10 y’amavuko, ababyeyi be bakunze kumvikana mu nkuru z’urudaca ku kijyanye no kutumvikana ku nshingano z’umubyeyi.

Ubwo baburanaga mu rukiko rw’ibanze, Danny nanone yemeye ko umwana ari we yemera no kumwiyandikishaho, anagaragaza ko ajya atanga amafaranga yo kumurera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved