banner

Inkende zagabye igitero ku biro by’Akarere zituma abayobozi batanga serivisi mbi kubera ibyo zibakorera

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko hari inkende nyinshi zagabye igitero ku biro by’Akarere ka Mubende gaherereye muri kiriya gihugu, zikaba zigakoresha uko zishatse ndetse ngo zinatuma batanga serivisi mbi kuko zihora zitera abakozi ubwoba.

Aya makuru y’uko babangamirwa n’izi nkende yemejwe n’umwe mu bayobozi bo muri aka Karere witwa Samuel Mayanja, wavuze ko zibatera ubwoba kuko zinjira mu biro zinyuze mu madirishya. Ati “Buri gihe dusanga izo nkende mu biro kandi bye, iyo umuntu ari kuri mudasobwa akora akazi runaka, inkende zimutera ubwoba kuko zinjira mu biro zinyuze mu madirishya.”

Mayanja yahamagariye ikigo gishinzwe inyamanswa muri Uganda gufata izi Nkende bakazijyana aho zigomba kuba. Si uyu muyobozi gusa kuko umujyanama w’Akarere, Aisha Ayebare, yavuze ko inkende zagiye zangiza impapuro nyinshi zo mu biro by’Akarere. Ati “Akarere kacu kari hafi gutakaza ibyangombwa kubera ko izo Nkende zihora zinjira mu biro zigatwara ibyo byangombwa.”

Inkuru Wasoma:  DRC yafunze umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi

Ku rundi ruhande, abajyanama b’aka Karere bavuga ko impamvu izi nkende zaje kwibera ku biro by’Akarere ari uko amashyamba zabagamo yatemwe zikabura aho ziba. Abahakorera bafite ubwoba ko zishobora kubatera ibibazo birimo n’indwara. Icyakora ngo ubuyobozi bw’Akarere bubishinzwe bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo kigakemuka mu maguru mashya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved