Umukinyikazi wa Filime nyaRwanda akaba n’uwakira abakiriya mu tubari dutandukanye, Inkindi Aisha, yavuze ko kwicuruza i Dubai atari ibya buri mukobwa wese, bityo niba koko hari abumva ko igihe yamaze muri kiriya gihugu mu minsi yashize ari byo yari yaragiyemo, ibyo ni ibye nibamureke bamuveho.
Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe hari gutambuka amashusho n’amafoto bya Inkindi ubwo yari i Dubai, bayatangaho ibitekerezo, ko na we nk’abandi bakobwa benshi, yafashe inzira yo kujya kwicuruza i Dubai. Nyuma yo kugaruka, Inkindi yaganiriye ku rugendo rwe uko rwagenze.
Ati “Nabonye ama comment ariko icyo nabwira abo bantu babivuga, harimo ishyari icyo ni kimwe. Hari icyo uwo muntu uba umurushije akumva arababaye mu mutima we. Hari undi uba waburaye akaza kuguturaho ibibazo bye, imishiha ari myinshi cyane. Icyo nababwira rero ni uko niyo naba nagiye kwicuruza, nta kibazo, n’ubundi ntabwo ari ibya buri wese.”
Inkindi yakomeje avuga ko n’iyo byaba ari byo akaba yagiye Dubai kureba umugabo, yaba ari uwe nta kibazo. Ati “Ahubwo naba nagize n’Imana akamfasha akangurira n’itiki y’iyo ndege, ibyo ntacyo byaba bintwaye, kuko naba ngize n’amahirwe akanyuriza iyo ndege, bityo nta kibazo kibirimo, gusa ntabwo nari nagiye kureba umugabo, ahubwo nari nagiye gutembera.”
Inkindi yakomeje avuga ko abantu bagakwiriye kwishimira ko mugenzi wabo yateye imbere bakamwishimira kurusha uko bamuvugaho amagambo nk’ayo ngayo, gusa kuvugwa muri ubu buryo acyurira indege yari abizi ko azavugwa, gusa avuga ko nta kindi cyamujyanye uretse kwitemberera bisanzwe, ndetse nta bantu bandi yahuriye na bo uretse abafana be n’abandi bantu biganye.