Izina Bannyahe ni agace ko mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Remera akagari ka Nyarutarama, kiswe iri zina kubera ko hari hatuwe cyane mu buryo bw’ubucucike kuburyo wasangaga hari benshi batagira ubwiherero. Nyuma nibwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwimuye abaturage bamwe bari batuye muri ako gace babajyana mu Busanza mu karere ka Kicukiro aho bubakiwe umudugudu w’icyitegererezo.
Nubwo byagenze gutyo ariko, si imiryango yose yajyanwe mu Busanza, kuko hari n’abimukiye mu kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, agace bagiye guturamo bahise bagaha izina rya ‘Bannyahe’, ariko abo ni abarimo abari basanzwe batunzwe no kwicuruza. Abatuye muri ako gace bavuga ko bahangayikishijwe n’uburere bw’abana babo bitewe n’ubwinshi bw’uburaya bukomeje kwiyongera.
Uwiringiyimana Vicent yabwiye Igihe ati “hano indaya ziruzuye kandi ziba muri Bannyahe, nijoro nibwo ziza hano ku muhanda.” Patric Kayihura we yavuze ko bahangayikishijwe n’uburere bw’abana babo, aho avuga ko indaya n’ubusinzi ari byinshi aho ngaho kuko utubari ducuruza inzagwa utatubura, hakaba n’izo bagurira inzoga gusa,kuburyo habaye Sodoma bityo ikibabaje akaba ari abana babo kuko nta mwana wakurira ahantu nk’aho ngo agire uburere.
Mbera Buroha Rodrigue, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyorongi yavuze ko uburaya bugaragara muri ako gace buterwa n’ubusinzi, anashimangira ko abahise Bannyahe ari abavuye mu mujyi wa Kigali bakaza kuhatura. Yakomeje avuga ko bakomeza gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza abakora uburaya kureka iyo ngeso, hakaba hari abafatanyabikorwa barimo amadini n’amatorero bakorana kuburyo hari benshi bamaze kuva muri uwo mwuga bakaba bizeye ko n’abandi bazagenda bahinduka.