Mu gihe andi makipe yo mu Rwanda akomje kugura abakinnyi no kongerera amaserano abari basanzwe muri Rayon Sport, ibintu si shyashya. Hari umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’abayobozi bakuru b’iyi kipe, turutse ku kutumvikana ku bakinnyi bagomba kugurwa. Mu byumweru bike bishize, hagiye humvikana kudahuza hagati y’Urwego Rukuru rwa Rayon Sport ruboye na Muvunyi Paul , ndetse na Komite nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thadde, aho buri ruhande rugaragara nk’urukora ibyemezo byihariye nta kugisha inama abandi.

 

N;ubwo habaye inama zitandukanye zigaragaza ko ubuyobozi bwunzwe bumwe, amafaranga y’abakinnyi, imyanzuro yihutirwa n’uburyo bwo kugura byagaragaje icyuho gikomeye mu mikoranire hagati y’impande zombi. Hari abakinnyi batatu bashya bagarutse mu nkuru nk’abamaze gusinyiye Rayon Sport mu buryo butavugwaho rumwe muri yi kipe:

  • Rushema Chris, myugariro wagarutse muri Rayon Sport nyuma yo kumvikana n’ubuyobozi.
  • Serumogo Ali, wasinye amsezerano mashya.
  • Tambwe Gloire, ukomoka mur Burundi.

 

Byagaragaye ko aba bakinnnyi bose basinyishije umutoza wabo, Afahmia Loti, atabizi, ndetse bamwe mu bagize komite yo kugura abakinnyi nka Gacinya CHnce Denis nabo bari batabiiteho amakuru. Icyatangaje benshi ni uko n’umukinnyi Musore Prince, ukomoka mu Burundi, yaguze .n’ubuyobozi bwa Rayon Sport kandi umutoza atari yigeze amusaba.

 

Rushema Chris yasinye amasezerano na Rayon Sport ku wa 28 Kmaena 2025 ,agomba kumara imyaka ibiri muri iyi kipe. Uyu mukinnyi yemerewe miliyoni 15 z’amasezerano yose, aho azajya ahembwa ibihumbi 800 Frwburi kwezi. Rushema asanzwe ari umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye bazengurutse amakipe akomeye mu Rwanda, kandi yari amaze igihe yifuzwa na Rayon Sports nk’umusimbura ukomeye ushobora gufasha ikipe kongera inguu mu bwugarizi.

 

Amakuru avuga ko Aahmia Loti , umutoza wa Rayon Sport, atishimiye uko abakinnyi barimo kuzanwa mu buryo butamugishijwe inama. Uyu mutoza aherutse kubbwira bamwe mu bari hafi ye ko ntabwo aushobora gutoza ikipe utazi uko yubatswe. Uru uruhande rumushyigikiye , rurimo Gacinya Chance Denis ndetse na Muvunyi Paul, bavuga ko abakinnyi bagomba kuba ari abo umutoza ashaka. Ariko Perezida Twagirayezu we, ari gukoranan’urundi ruhande rutemera imitegurire ya komite ishinwe kugura abakinnyi. Twagirayezu yanze gusinyisha bamwe mu bakinnyi bashya barimo:

  • Mohammed Chilli (Tunisia)
  • Rayane Hamouimeche (Algerie)
  • Driss Kauyate (Mali)

 

Aba bose yabasabye ko babanza gukora igeragezwa mbre yuko basezeranwa amasezerano. Ubwo ukwezi kwa kamena kwarimo kurangira ikipe igifite umukinnyi umwe mushya gusa yafasge iya mbere ategura indeg ku giti cye azanira ababiri muri aba bakinnyi bo hanze, kugira ngo barebwe n’umutoza. Uyu mwuka uri gutuma bamwe bibaza niba Rayon Sport izinjra neza mu mwaka w’imikino utaha cyangwa niba ibibazo byo hejuru bizagira ingaruka ku bibuga.