Inkomoko y’Urwenya (Comedy) nk’uburyo bwo gusetsa abantu

Iyo hakurikiranwe inkomoko yo gusetsa nk’uburyo bw’imyidagaduro no kwerekana ubuhanzi, bigaragara ko bwaturutse mu Bugiriki bwa Kera.Urwenya, mu mwimerere warwo wa kera, rwagize uruhare rukomeye cyane mu minsi mikuru ikomeye yo muri Atene (Athens) ya kera ahagana mu kinyejana cya gatanu mbere ya Yezu Kristu. Twifashishije ibitabo bitandukanye, tugiye kubagezaho ingingo zihariye z’inkomoko yo gusetsa mu rwenya:

AMASERUKIRAMUCO YA DIONYSIAN: Iminsi mikuru ya Dionysia (Ni mu Bugiriki bwa kera ahitwa Atene), cyane cyane mu mijyi ya Dionysia na Lenaia, yagize uruhare runini mu guteza imbere urwenya. Iyo minsi mikuru y’amaserukiramuco yeguriwe Imana Dionysus, akenshi ari ifitanye isano n’umuvinyo, uburumbuke no kwinezeza. Muri ibi birori, abanditsi b’amakinamico n’abahanzi berekanaga udukino dusetsa nk’uburyo bwo kwidagadura.

ARISTOPHANES: Aristophanes ni umwanditsi w’icyamamare mu Bugiriki bwa kera, akunze no kwitwa ‘Umwami wa Komedi cyangwa se Se w’urwenya’ yanditse udukino twinshi dusetsa twabaga turi gusebya  ibintu bitandukanye bigize sosiyete ya Atene harimo politiki, filozofiya, n’ubuzima bwa buri munsi. Ibikorwa bye birimo ‘Lysistrata’ na ‘The Clouds’ biracyigwa kandi bigakoreshwa kugeza n’uyu munsi.

COMIC CHORUS: Mu minsi ya mbere yo gusetsa mu Bugereki, hibandwaga cyane ku gukoresha korari zitera udukorasi dusekeje, itsinda ry’abahanzi bari kuririmba, kubyina, no gutanga ibisobanuro ku byabaye mu buryo bw’ikinamico. Iyi korari yakunze kugira uruhare runini mu kugaragaza ibintu mu buryo bwo gusetsa (Performance).

GUSIGIRIZA NO GUSEBYA: Urwenya rwo mu Bugiriki rwakoreshaga uburyo bwo gusebya mu ruhame bavuga ku muntu runaka ibintu bitari byo ariko bisekeje, bakavuga ku mibereho, politiki n’umuco by’icyo gihe. Ikinamico zisekeje icyo gihe akenshi zagaragazaga imico ariko mu buryo bwo gukabiriza, bari bazwiho icyitwa igihuha ariko gisekeje (Urugero: Abanyarwanda basigaye babikora aho umuntu ajya imbere y’imbaga agatera urwenya ku bantu bamukurikiye badasanzwe baziranye abahimbaho inkuru y’ako kanya).

Inkuru Wasoma:  Ibintu 4 abasore bakora mu buriri bibangamira abakobwa baryamanye

UBWIHINDURIZE MU RWENYA: Uko iminsi yagiye yicuma, niko urwenya rwagiye rufata indi sura, aho rwaje kwivangavanga (ubwo ni mu Bugiriki bwa kera) rutangira kugaragara mu yindi sura ivanzemo Urwenya rwa Kera, Urwenya rwo hagati, na Comedy nshya. Urwenya rwa kera rwo rwagumye mu mwimerere wa ARISTOPHANES, urwenya rwo hagati rwo rwatangije urwenya rwa politiki rutunganijwe kandi rudasobanutse (Muguca amarenga kuburyo bisaba umuhanga kumva ko ari politiki ivuzweho) mugihe Urwenya rushya rwibanze ku buzima bwa buri munsi n’insanganyamatsiko z’urukundo.

GUKWIRAKWIRA KU RWENYA: Urwenya rw’Abagereki rwagize uruhare runini mu iterambere ry’imigenzo y’urwenya mu mico yakurikiyeho, harimo urwenya rw’Abaroma, urwenya rw’Abanyaburayi mu gihe cya ‘Middle Ages’ na ‘Renaissance’, hamwe na comedi igezweho mu buryo butandukanye, nka comedie stand-stand, sitcoms, hamwe n’ubuvanganzo busetsa.

Imizi y’inkomoko yo gusetsa yaturutse mu mico gakondo n’ikinamico byo mu Bugiriki bwa kera kandi kuva icyo gihe yagiye ihinduka mu buryo butandukanye bwo gusetsa no mu buryo bukomeje gushimisha  no gukangura ibitekerezo muri iki gihe.

IMIRASIRE TV

Inkuru Wasoma:  Aya mafoto kugira ngo uyasobanukirwe bisaba gushishoza ubugira kenshi| suzuma ubushoshozi bwawe uko bungana ngo uyasobanukirwe.

UBWIHINDURIZE MU RWENYA: Uko iminsi yagiye yicuma, niko urwenya rwagiye rufata indi sura, aho rwaje kwivangavanga (ubwo ni mu Bugiriki bwa kera) rutangira kugaragara mu yindi sura ivanzemo Urwenya rwa Kera, Urwenya rwo hagati, na Comedy nshya. Urwenya rwa kera rwo rwagumye mu mwimerere wa ARISTOPHANES, urwenya rwo hagati rwo rwatangije urwenya rwa politiki rutunganijwe kandi rudasobanutse (Muguca amarenga kuburyo bisaba umuhanga kumva ko ari politiki ivuzweho) mugihe Urwenya rushya rwibanze ku buzima bwa buri munsi n’insanganyamatsiko z’urukundo.

GUKWIRAKWIRA KU RWENYA: Urwenya rw’Abagereki rwagize uruhare runini mu iterambere ry’imigenzo y’urwenya mu mico yakurikiyeho, harimo urwenya rw’Abaroma, urwenya rw’Abanyaburayi mu gihe cya ‘Middle Ages’ na ‘Renaissance’, hamwe na comedi igezweho mu buryo butandukanye, nka comedie stand-stand, sitcoms, hamwe n’ubuvanganzo busetsa.

Imizi y’inkomoko yo gusetsa yaturutse mu mico gakondo n’ikinamico byo mu Bugiriki bwa kera kandi kuva icyo gihe yagiye ihinduka mu buryo butandukanye bwo gusetsa no mu buryo bukomeje gushimisha  no gukangura ibitekerezo muri iki gihe.

IMIRASIRE TV

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved