Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 Gare ya Musanze yafashwe n’inkongi y’umuriro, abayibonye bavuga ko yatewe n’iturika ya Gas yari mu nyubako y’igorofa rya gare.
Ni inkongi yahereye mu igorofa riri muri iyi gare ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye burimo ahakatirwa amatiki ajya mu bihugu by’Abaturanyi, icyumba gikoreramo radiyo ya gare n’ibindi. Abayibonye bavuze ko yaturutse ku mpanuka ya gas yaturikiye muri resitora imwe ikorera muri iyi nyubako kandi hakaba hangiritse byinshi.
Inzu irimo ibikoresho bya Mobisol yegeranye na resitora byose byakongotse ndetse bagerageje kuzimya bakoresheje kizimyamwoto ntoya biranga, gusa Polisi yahise itabara iza kuzimya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Majyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana ibyangiritse n’agaciro kabyo gusa haracyakorwa ibarura, ndetse na Polisi Ishami Rishinzwe Inkongi bari kugerageza kuzimya.
SP Mwiseneza yasabye abakorera muri gare kwirinda icyateza inkongi kandi bakagira n’ubumenyi mu kuzimya inkongi. Nta muntu wakomerekeye muri iyo nkongi cyangwa se ngo ahasige ubuzima.