Mu ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2025, inyubako abanyeshuri bararamo mu ishuri ryisumbuye rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birashya, birakongoka.
Inkongi yafashe iyi nyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu mu gihe bari bakiri mu byumba by’amashuri, basubiramo amasomo. Kubera iyo mpamvu, nta n’umwe yishe cyangwa se ngo imukomeretse.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangarije IGIHE ko isuzuma ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi mwinshi kuko wabanje kugenda, hacanwa moteri, ubwo wagarukaga ihita ishya.
Ati “Twasanze nta muntu wabigizemo uruhare. Mu mashanyarazi hari icyo bita ’court circuit’. Umuriro ugomba kuba waje mu buryo budasanzwe, ukaza ari mwinshi, ugatera iyo nkongi y’umuriro. Ariko abatekinisiye barasuzuma neza, batugaragarize icyateye iyo nkongi mu buryo bwa nyabwo.”
Meya Mulindwa yasobanuye ko ibyari muri iyi nyubako byose byangiritse, birimo ibitanda, matela z’abanyeshuri, ibikapu n’ibigize inyubako ubwayo. Ikigereranyo cyagaragaje ko ibyangiritse bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 47 Frw.
Ati “Ibintu byarimo byose byangiritse. Za matela zose zahiye, ibikapu byabo, imyambaro, twagerageje gukora ikigereranyo, tubona ko ibyangiritse bigera mu gaciro ka miliyoni 47 Frw.”
Yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gicurasi, abayobozi mu nzego zitandukanye babyukiye mu biganiro bigamije kureba iby’ibanze abanyeshuri bakeneye birimo ibikoresho byabafasha gukomeza amasomo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatanze icyizere ko umunsi wira hamaze kuboneka igisubizo cyihuse kugira ngo abanyeshuri bige nta nkomyi.

Matela, ibikapu, imyambaro y’abanyeshuri n’ibindi byari muri iyi nyubako byahiye birakongoka

Mu ijoro inkongi yafatiyemo iyi nyubako, abayobozi bakoranye inama n’abanyeshuri, babizeza ubufasha

Meya Mulindwa yatangaje ko abanyeshuri bagiye gushakirwa ibikoresho bibafasha gukomeza amasomo

Collège de Gisenyi Inyemeramihigo ni rimwe mu mashuri y’icyitegererezo mu Karere ka Rubavu