Inkuba yahitanye abantu bane inakomeretsa abandi umunani mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Karongi, ku Cyumweru, tariki ya 5 Mutarama.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Gerald Muzungu, yemeje ko ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, ubwo abantu 12 bari bahungiye imvura mu nzu y’ubwubatsi itaruzura.
“Abantu umunani bari bafite ihungabana bajyanywe ku bitaro bya Kirinda,” yakomeje asaba abaturage kwirinda kugama imvura ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe cy’imvura n’inkuba.
Yongeyeho ko gushyingura abitabye Imana byateganyijwe kuba ku wa Kabiri.
Ministeri Ishinzwe gukumira Ibiza isaba abaturage gushyiraho ibyuma bifata inkuba (paratonnerres) nk’uburyo bwo kwirinda ingaruka z’inkuba. Abantu kandi barakangurirwa kwirinda kugama munsi y’ibiti biri byonyine, kugenda ku magare cyangwa moto, koga, cyangwa gukoresha esanseri mu gihe cy’imvura. Ni byiza kandi kwirinda kwegera amapoto y’amashanyarazi.
Abugama nanone imvura mu nzu mu gihe cy’imvura baragirwa inama yo kwirinda gukorakora ku madirishya n’inzira z’inzitiro z’irimo amashanyarazi cyangwa zifite ibyuma, kuko bishobora gukurura imirabyo. By’umwihariko kandi, ibikoresho byose by’amashanyarazi bigomba kuzimywa igihe imvura iri kugwa.
Nubwo imirabyo ikunze kwibasira cyane uturere dufite ubutumburuke buri hejuru mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Rwanda, igihugu cyose gikunze kwibasirwa n’imirabyo kubera aho giherereye hafi y’Umurongo wa Ekwateri. Abanyarwanda bose barasabwa gufata ingamba zo kwirinda impanuka ziturutse ku nkuba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe kiratangaza ko hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 0 na 75 mu gihugu hose mu minsi icumi ya mbere y’ukwezi kwa Mutarama.
– Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 75, ari nayo nyinshi yitezwe muri iyi minsi, izagwa mu bice bimwe by’uturere twa Rusizi na Nyamasheke, hamwe n’uburengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.
– Imvura iri hagati ya milimetero 45 na 60, yitezwe mu turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu na Musanze; hamwe n’ibice bimwe by’uturere twa Huye, Ngororero, Nyabihu na Burera; igice cyo mu majyepfo cy’Akarere ka Gisagara; uburengerazuba bw’uturere twa Nyanza na Ruhango; igice gito cy’amajyaruguru ya Gakenke; hamwe n’ibice bisigaye by’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke na Rusizi.
– Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 45 yitezwe mu Karere ka Muhanga, ibice byinshi by’uturere twa Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Rulindo na Gicumbi; hamwe n’igice cyo hagati cy’Akarere ka Gisagara, ndetse n’ibice bisigaye by’uturere twa Huye, Ngororero, Nyabihu na Burera.
– Imvura iri hagati ya milimetero 15 na 30 yitezwe muri Kigali, Amayaga, Bugesera, Ngoma, n’uturere twa Rwamagana, hamwe n’ibice bimwe by’uturere twa Kirehe na Gatsibo, uburengerazuba bwa Kayonza na Nyagatare, ndetse n’ibice bisigaye by’uturere twa Rulindo na Gicumbi.
– Ibice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba biteganyijwe kwakira imvura iri hagati ya milimetero 0 na 15.