banner

Inkuba yakubise abana babiri bitaba Imana

Abana babiri barimo uw’imyaka 11 n’uwa 17 bo mu karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba bahita bitaba Imana.

Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, ku isaha ishyira saa 15h00 mu kagari ka Murambi ho mu mudugudu wa Murambi no mu Murenge wa Rusebeya, Akagari ka Kabona ho mu mudugudu wa Ntereye, mu masaha ashyira Saa 16h30 kuri uyu wa 30 Werurwe 2025.

Aha muri Musasa inkuba yakubise umwana w’umukobwa witwa w’imyaka 17, ubwo yari yugamye mu nzu n’ababyeyi be agwa amarabira. Bagerageje kumujyana kwa muganga bataragerayo ahita yitaba Imana.

Naho muri Rusebeya, umwana ufite imyaka 11, ubwo imvura yari irimo igwa, inkuba yakubise bugamye mu nzu iwabo mu ruganiriro ari kumwe na murumuna we ahita ashiramo umwuka.

Umuvuguzi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure, mu kiganiro na IGIHE yemeje amakuru y’izi mpfu.

Inkuru Wasoma:  Umusore aracyekwaho kwica mugenzi we bapfa ibiceri 300 Frw

Ati “Nibyo, ayo makuru ni ukuri. Inkuba yakubise abantu babiri bo mu mirenge ya Musasa na Rusebeya mu karere ka Rutsiro, bahita bitaba Imana. Mubitabye Imana umwe yari afite imyaka 17, mu gihe undi yari umwana w’imyaka 11, iyi mpanuka yabaye mu gihe cy’imvura yari irimo inkuba nyinshi.”

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kwihanganisha imiryango yabuze ababo anatanga ubutumwa ku baturage.

Ati “Turihanganisha imiryango yabuze ababo kandi tunashishikariza abaturage gukomeza kwitwararika mu bihe by’imvura nyinshi, bagakurikiza ingamba zo kwirinda inkuba, zirimo Kwirinda kugama munsi y’ibiti birebire cyangwa ahantu hitaruye, kwirinda gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa kuvugira kuri telefone mu gihe cy’imvura nyinshi, no gushyira imirindankuba ku mazu no ku nyubako ziberamo ibikorwa bihuriramo abantu benshi, kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!